• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
23/06/26
Kamonyi-Ruyenzi Sporting Club: OLYMPIC FC yisubije Igikombe cyo Kwibuka Abasiporutifu
23/06/26
Kamonyi-EXPO: Abaturage barakangurirwa kugera ahabera Imurikabikorwa n’Imurikagurisha/EXPO
23/06/26
Ruhango: Urubyiruko rwasabwe kumenya amateka y’u Rwanda no kugira uruhare mu gukumira ibyaha
23/06/26
Kamonyi-Gacurabwenge: Umurambo w’umusaza w’imyaka 67 wasanzwe mu cyumba araramo

Nyanza-Gisagara: Abanyamabanga Nshingwabikorwa( Gitifu) b’utu turere bari mu maboko atari ayabo

Umwanditsi
March 17, 2023

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha-RIB, kuri uyu wa 17 Werurwe 2023 rwatangaje ko rwataye muri yombi Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Akarere ka Nyanza na Gisagara hamwe n’abandi bakozi. Bakurikiranyweho ibyaha birimo gutanga isoko rya Leta mu buryo bunyuranije n’amategeko n’ibindi bya bifitanye isano.

Mu itangazo RIB yashyize ku rubuga rwayo rwa Twitter kuri uyu mugoroba, yagize iti“ RIB yafunze abakozi 5 b’Uturere twa Nyanza na Gisagara barimo Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utwo Turere twombi”.

Ikomeza ivuga ko ibyo bakurikiranyweho ari; Ibyaha byo gutanga isoko rya Leta mu buryo bunyuranije n’amategeko, kutubahiriza ihame ryo kuzigamira Leta mu itangwa ry’amasoko, gutanga inyungu zidafite ishingiro ndetse n’akagambane bagiranye na rwiyemezamirimo watsindiye isoko bigateza Leta igihombo.

Urwego rw’Ubugenzacyaha-RIB, rukomeza ruvuga ko Iperereza rikomeje kugira ngo dosiye zabo zikorwe kandi zishyikirizwe ubushinjacyaha mu gihe abafashwe bo bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimihurura, Kicukiro na Rwezamenyo.

RIB, muri ubu butumwa yongera kwihanangiriza abasesagura cyangwa bakanyereza umutungo wa Leta, ibibutsa ko ibi ari byaha bimunga imari n’ubukungu bw’Igihugu kandi ko bitihanganirwa.

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5986 Posts

Politiki

4233 Posts

Ubuhinzi

154 Posts

Ubukungu

1058 Posts

Imyidagaduro

88 Posts

Imikino

159 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga