• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
20/04/26
Rukoma-Kwibuka32: Kwibuka ni umwanya ukomeye wo kwigira ku mateka kugira ngo turinde ejo hazaza h’Igihugu cyacu-Depite Prisca Uwamahoro
20/04/26
Runda-Kwibuka32: Inkotanyi ni Ubuzima, tuzahora dushimira Umutima w’Urukundo n’Ubwitange-Depite Nyabyenda Damien
20/04/26
Rugalika-Kwibuka32: Dufite Umutima wuzuye Icyizere n’Imbaraga zo gukomeza kubaho-Benedata Zacharie
20/04/26
Rugalika/Kwibuka32: Imbaraga z’Ingabo zatsinze Abajenosideri ziracyahari kandi zikubye kenshi-Depite Nyabyenda Damien

Rukoma-Kwibuka32: Kwibuka ni umwanya ukomeye wo kwigira ku mateka kugira ngo turinde ejo hazaza h’Igihugu cyacu-Depite Prisca Uwamahoro

Umwanditsi
April 20, 2026

Depite mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, Uwamahoro Prisca yabwiye Abaturage b’Umurenge wa Rukoma ndetse n’inshuti zabatabaye kuri uyu wa 19 Mata 2026, mu kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ko‘Kwibuka’ ari umwanya mwiza buri wese akwiye guha agaciro agamije kwigira ku mateka kugira ngo abe umurinzi w’ejo hazaza h’u Rwanda. Yasabye buri wese kuzirikana ko Kwibuka ari inshingano ye, akaba n’amahitamo meza mu kubaka Igihugu gishingiye ku Bumwe, Ukuri n’Ubutabera.

Depite Uwamahoro Prisca, yibukije abaje Kwibuka ko kubera Perezida Paul Kagame hamwe n’Ingabo z’Inkotanyi yari ayoboye ku Rugamba rwo kubohora Igihugu no Guhagarika Jenodie ubu u Rwanda n’Abanyarwanda ari amahoro.

Ati“ Perezida Paul Kagame n’Inkotanyi yari ayoboye kandi akiyoboye, turamushimira ko yahagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi, bakabohora iki Gihugu ndetse n’uyu munsi twibuka tukaba dufite aho twibukira, dutekanye tumeze neza ndetse bakaba baradusubije Ubuzima, buri munyarwanda wese akaba afite icyizere cyo kubaho kandi ashishikajwe no gutanga umusanzu we mu kubaka Igihugu cyiza cyacu dufite ubu ng’ubu”.

Yagize kandi ati“ Uyu munsi turibuka ku nshuro ya 32 abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, bazize uko baremwe. Turabunamira tubaha icyubahiro kibakwiye kandi twiyemeza ko amateka nk’aya ng’aya atazongera kubaho ukundi mu Rwanda. Kwibuka ni Inshingano yacu nk’Abanyarwanda tunahabwa n’itegeko nshinga, akaba ari n’amahitamo akwiye twihaye yo kubaka Igihugu cyacu gishingiye ku Bumwe, Ukuri ndetse no ku Butabera. Kwibuka ni umwanya mwiza wo guha agaciro Ubuzima bw’abacu ariko na none ni umwanya wo kwigira ku mateka kugira ngo turinde ejo heza hazaza h’Igihugu cyacu”.

Depite Uwamahoro Prisca, ahereye ku buhamya bwatanzwe na Emmanuel Nsengiyumva warokokeye ahazwi nka Cyatenga mu Mudugudu wa Gisenyi, Akagari ka Remera, ahari icyobo cya metero zisanga 70 cyacukurwagamo amabuye y’agaciro ariko hakaza kwifashishwa n’Abicanyi bahajugunya Abatutsi bamwe babaga bakiri bazima abandi bishwe, yavuze ko kuba uyu mutangabuhamya yagaragaje ko na mbere y’uko Jenoside itangira hari urutonde rugaragara rwari rwarakozwe rw’Abatutsi bagombaga kwicwa, ko kuba mu mashuri barahagurutswaga babazwa ubwoko, ibyo ngo ni kimwe mu bimenyetso by’uko Jenoside itaje nk’impanuka, ko ahubwo yateguwe igihe kirekire.

Ahereye kandi ku buhamya bwa Emmanuel Nsengiyumva wavuze ku mugabo wo muri aka gace wafatwaga nk’igihararumbo, aho abaturage bajyaga bamuhamagarira kubicira imbwa zananiranye, ariko mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi akaza kwanga kwijandika mu bwicanyi kuko bamusabye kubafasha kwica akavuga ko ubwo yicaga imbwa nta wamufashije, ko bityo nawe ntawe arafasha mu kwica Abatutsi, Depite Uwamahoro Prisca yasabye buri wese guharanira kugira Ubutwari bwo kwanga ikibi.

Emmanuel Nsengiyumva, avuga ko mu rwego rwo kuzirikana ubutwari bw’uyu wanze kwifatanya n’abicanyi mu kwica Abatutsi, yakoresheje ifoto ye kuko amufata nk’uwagaragaje ubutwari, ibyananiye abatari bake.

Depite Prisca Uwamahoro, yibukije buri wese kumva no kuzirikana ko Ubunyarwanda aricyo gikuru kiruta ibindi byose, ko gufatanya bikenewe kuri buri wese mu kubaka u Rwanda. Yakomeje kandi kubakiri bato, Urubyiruko abashimira ko bitabiriye Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko kandi abasaba kugira uruhare mu kubungabunga no kurinda ibyagezweho bakabirinda ndetse bakabyongera mu bwiza no mu bwinshi. Yabibukije ko nubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye bataravuka, bakwiye guhagarara neza bakaba abarinzi b’Ubukuri barwanya abahakana, Abapfobya n’abashaka kugoreka Amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi aho bari hose.

Depite Prisca, yibukije ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye ku manywa y’ihangu ndetse ijoro ryaza abicanyi bakavuga ko bagiye kuruhuka bazasubira icyo bitaga akazi bucyeye. Yasabye abatarahigwaga, abafite amakuru y’aho bazi hajugunywe Abatutsi bishwe kugira ubutwari bwo gutanga amakuru bityo abatarabona ababo bishwe bakabasha bakabasha kubashyingura mu cyubahiro.

Aha Cyatenga ho mu Kagari ka Remera, Umurenge wa Rukoma, ni mu yahoze ari Komine Taba, aho mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yayoborwaga na Burugumesitiri Akayesu Jean Paul. Uyu Akayesu, arazwi cyane mu mateka y’u Rwanda ndetse no ku Isi kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni nawe muntu wa mbere wakatiwe n’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda( ICTR/TPIR). Urubanza rwe, ni rwo rwa mbere mu mateka y’Isi rwemeje ko Gufata ku ngufu bishobora gukoreshwa nk’intwaro ya Jenoside iyo bikozwe hagamijwe kurimbura igice cy’abantu runaka, kandi iki cyaha yaragihamijwe. Hamwe n’ibindi byaha, uyu Jean Paul Akayesu yakatiwe igihano cy’Igifungo cya burundu.

Cyatenga.

Théogène Munyaneza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

No Comment! Be the first one.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5951 Posts

Politiki

4199 Posts

Ubuhinzi

152 Posts

Ubukungu

1049 Posts

Imyidagaduro

87 Posts

Imikino

156 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga