• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
29/04/26
Nyarubaka-Kwibuka32: Bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi, bunamira kandi bashyira indabo ahiciwe abana basaga 100
29/04/26
Itangazo ryo guhinduza amazina ya Nyiracumi Theodosie
29/04/26
Karama-Kwibuka32: Kuba muriho uyu munsi ni igihamya cy’uko umwijima utigeze uzimya Urumuri rwanyu-Zacharie/Ibuka
29/04/26
Karama-Kwibuka32: Iyo twaje Kwibuka tuba twaje guhamya amateka yacu nk’Abanyarwanda-Alice Kayitesi

Nyarubaka-Kwibuka32: Bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi, bunamira kandi bashyira indabo ahiciwe abana basaga 100

Umwanditsi
April 29, 2026

Ubuyobozi n’Abaturage b’Umurenge wa Nyarubaka n’ababatabaye mu Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri uyu wa 28 Mata 2026 bibutse Abatutsi biciwe muri uyu murenge. Kwibuka, byabanjirijwe n’urugendo aho abarukoze bagiye kunamira no gushyira Indabo ahari ikimenyetso cy’Amateka y’ahiciwe abana b’abahungu basaga 100. Meya Dr Nahayo Sylvere yabwiye abaje Kwibuka ko, Kwibuka ari ugusubiza agaciro abazize Jenoside bambuwe, ariko kandi bikaba n’umwanya wo kwihanganisha abayirokotse no kuba hafi yabo.

Dr Nahayo Sylvere, yakomeje Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ariko kandi abwira muri rusange abaturage b’Umurenge wa Nyarubaka, Ubuyobozi bwabo ndetse n’abaje ku batabara ko; Kwibuka ari igikorwa cyo gusubiza agaciro abazize Jenoside bambuwe, bikaba umwanya mwiza wo kwihanganisha abayirokotse, kubereka ko batari bonyine, ko ahubwo bari kumwe n’abandi Banyarwanda ndetse n’Ubuyobozi.

Yavuze kandi ko Kwibuka ari umwanya mwiza wo kugira ngo buri wese akuremo amasomo amufasha gukomeza guhangana n’Ingengabitekerezo ya Jenoside igikomeje kugenda igaragara hirya no hino haba mu Gihugu imbere ndetse no hanze yacyo.

Yagize ati“ Twagira ngo dusabe ko mu gihe twibuka, abantu bajye bazirikana ko dukwiriye gukomeza mu rugamba rwo guhangana n’Ingengabitekerezo. Haracyari benshi bayifite kandi bayikoresha mu bikorwa byabo bitandukanye yaba ari mu mvugo ndetse no mu bikorwa bigaragara”.

Meya Dr Nahayo, ku birebana n’ibikorwa nk’ibyo by’abakibaswe n’Ingengabitekerezo ya Jenoside, yaciye amarenga ko hari n’ibirimo gukurikiranwa muri uyu murenge ariko nti yerura. Yagize ati“ Hari n’ibyo tugikurikirana byabereye hano muri uno murenge, byumvikana ko rero tugifite urugendo rwo gukomeza guhangana n’Ingengabitekerezo”.

Ku makuru intyoza.com ifite kuri iki kibazo cy’Ingengabitekerezo ya Jenoside ishobora kuba ivugwa muri uyu Murenge wa Nyarubaka nk’uko Meya Dr Nahayo yabikomojeho mu ijambo rye, ni uko mu gihe cy’icyumweru cy’Icyunamo ndetse n’iyi minsi 100 Twibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi hari Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi baranduriwe ndetse bangirizwa imyaka igizwe n’Imyumbati na Kawa.

Meya Dr Nahayo Sylvere, yasabye abaturage b’Umurenge wa Nyarubaka n’Abanyakamonyi muri rusange ko muri iki gihe cy’iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, buri wese akwiye gukomeza kwimakaza Umuco w’Amahoro no kwamaganira kure ibikorwa byose n’amagambo bigaragaramo Ingengabitekerezo ya Jenoside. Yashishikarije buri wese gukomeza kugira uruhare mu kubaka Igihugu kitarangwamo Ingengabitekerezo ya Jenoside.

Yasabye buri wese ubufatanye mu gukomeza kwicungira Umutekano no guha agaciro ibibahuza, Guha agaciro Imibereho myiza, Guha agaciro iterambere rirambye buri wese yifuza nk’Umunyarwanda.

Yibukije buri wese waje Kwibuka ko Amateka u Rwanda n’Abanyarwanda banyuzemo ntawe akwiye guherana, ko ahubwo akwiye kubera buri wese Umusingi mwiza ukomeye wo kugira ishyaka ryo kubaka Igihugu no kuzirikana ko aho Igihugu kigeze haba mu Iterambere, Umutekano n’Amahoro ntawe ukwiye gutuma byangizwa n’uwo ariwe wese ndetse n’icyo aricyo cyose.

Meya Dr Nahayo Sylvere, yibukije buri wese ko mu Kwibuka akwiye kuzirikana ko aho u Rwanda rwavuye n’aho rugeze biva mu bwitange bw’Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi, zikabohora u Rwanda ndetse uyu munsi zikaba zikomeje kubaka Igihugu binyuze mu miyoborere myiza ya Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Yasabye buri wese kwibuka ndetse no kuzirikana ko hakiri ibibazo bitandukanye bikomoka ku ngaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi, yibutsa ko nubwo hari ibyakozwe ariko ko urugendo rukiri rurerure. Yasabye buri wese guharanira kwigira, kurinda ibyagezweho, kubungabunga Umutekano no guharanira kugira uruhare mu Iterambere ryubakiye ku miyoborere myiza irangajwe imbere na Perezida, Paul Kagame.

Yibukije ko ntacyo kwitwaza gihari kuko hari urufatiro arirwo Miyoborere myiza iganisha ku iterambere rya buri wese nta vangura, nta karengane, aho Ihame rya Ndi Umunyarwanda rikomeje kuba Umusingi wo kubaka u Rwanda rushya. Ati“ Ndagira ngo mbasabe, duharanire twese gushyira imbere igihango dufitanye nk’Abanyarwanda kuko ‘Ubumwe bwacu nizo mbaraga zacu’”.

Kimwe no mu bindi bice bitandukanye by’Igihugu, Umurenge wa Nyarubaka wabayemo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko ugira umwihariko wo kugira agace k’Amateka mabi, ashaririye aho abana b’Abahungu basaga 100 bishwe nabi cyane, bajugunywa mu cyobo bamwe ari bazima kandi bikozwe n’umugore(uwakabaye umubyeyi ariko wabuze ubumuntu) witwa Mukangango ndetse n’Interahamwe bari kumwe.

Uwatanze Ubuhamya ku nzira ikomeye ya Jenoside yaciyemo, yasabye yinginga abafite amakuru y’aho abo mu muryango we n’abandi Batutsi bishwe bashyizwe kuyatanga bityo Imibiri yabo igashyingurwa mu cyubahiro. Yavuze ko yababariye ndetse akaziha n’abatazimusabye.

Théogène Munyaneza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

No Comment! Be the first one.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5956 Posts

Politiki

4204 Posts

Ubuhinzi

152 Posts

Ubukungu

1049 Posts

Imyidagaduro

88 Posts

Imikino

157 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga