Mu itangazamakuru haracyarimo icyuho ku gukora inkuru ku ngengo y’Imari- Fulgence/FOJO
0Mu mahugurwa yateguwe na FOJO Media Institute mu mushinga wayo wa Rwanda Media Program agamije kongerera ubumenyi Abanyamakuru ku gutara no gutunganya inkuru ku itegurwa, iyemezwa ndetse n’ishyirwa mu bikorwa ry’ingengo y’Imari, umukozi ushinzwe kongerera ubushobozi ibitangazamakuru n’Abanyamakuru, Fulgence Niyonagize avugako itegurwa ry’aya mahugurwa ryatewe n’uko basanze mu itangazamakuru ryo mu Rwanda hakiri icyuho ku birebana no gutara no gutunganya inkuru ku ngengo y’Imari, haba uko itegurwa, uko yemezwa n’uko ishyirwa mu bikorwa.
Fulgence Niyonagize, avuga ko nka FOJO Media Intitute, nyuma yo kubona ko ubumenyi bw’abatari bake mu banyamakuru ku gutara ndetse no gutunganya inkuru ku ngengo y’Imari bidahagije, biyemeje gutegura amahugurwa hagamijwe kongerera ubumenyi abanyamakuru bo mu bitangazamakuru bitandukanye byo mu Rwanda.
Agira ati“ Gutegura aya mahugurwa ku bijyanye n’ingengo y’Imari, haba urugendo rwayo uko itegurwamo, uko yemezwa n’uko ishyirwa mu bikorwa twabonye ko mu itangazamakuru ryo mu Rwanda hakirimo icyo cyuho mu bumenyi bw’abanyamakuru batara inkuru ku bijyanye n’urwo rugendo rw’Ingengo y’Imari”.
Akomeza avuga ko kenshi, abanyamakuru batara inkuru bakunze kugaruka ku byabaye nk’ibikorwa birimo bikorwa, ariko ngo wareba ugasanga hari igihe byateguriwe kititabwaho, amakuru yabisaranganijweho itangazamakuru ridakunze kugaragaza uko byashyizwe mu bikorwa, no kureba ngo nyuma y’aho byagenze bite!. Ati“ Urwo rugendo rero byari ngombwa ko abantu, abanyamakuru barwumva”.
Fulgence, avuga ko ingengo y’Imari nubwo benshi kuyumva hahita humvikana amafaranga, ariko ngo ayo ni amafaranga y’ibikorwa runaka biba bizakorwa, bityo Abanyamakuru bakaba bakwiye kuyumva neza kugira ngo barenge ibijyanye no gukora inkuru ku byabaye, nko kuvuga ngo mu Karere bakoze iki! Minisitiri yagiye aha n’aha, ahubwo Umunyamakuru arebe ngo ese igikorwa cyakozwe cyangwa se giteganijwe cyateguwe gute, Ingengo y’imari yateganijwe iteye ite, iyari ihari yo imeze gute?.
Akomeza asaba Abanyamakuru kugira umuhate wo gukurikirana, gushaka amakuru kubiba biteganijwe gukorwa kuko amakuru aba ahari, ahubwo ikibura ari ukuyashaka no kuyabyaza umusaruro ukenewe ku baturage.
Agira inama abanyamakuru kudacika intege kuko amakuru aba ahari kandi n’aho Umunyamakuru yagira ikibazo mu nkuru ategura, iyo afite amakuru y’ibanze ashobora kwegera abandi bireba bitewe n’inkuru akora n’amakuru ayifiteho, ababishinzwe bakamuha amakuru abakeneyeho.
Ati“ INkuru y’Umunyamakuru ikwiye kurenga kuvuga ngo Minisitiri yavuze, ngo Meya yavuze! Ngo mu nama narimo bavuze ibi n’ibi. Oya!, iyo nkuru akwiye kuyiherekesha imibare ifatika nko kugaragaza ahakwiye gushyirwa cyangwa kongerwa imbaraga. Kuyiherekesha ibindi bitekerezo by’abahanga bishobora gutuma umuturage yumva neza amafaranga y’Ingengo y’Imari ngo arimo gukora ibi n’ibi, ese koko bihuye n’ibyatanzweho ibitekerezo, ese birasubiza ibibazo n’ibyifuzo, ese igihe tubona bidasubiza ibyifuzo n’ibibazo byacu twatuma inde”?.
Aya mahugurwa, ku kumenya Gutara, gutunganya no gutangaza Inkuru ku Ngengo y’Imari, haba uko itegurwa, uko yemezwa, uko ishyirwa mu bikorwa ndetse n’uko ikurikiranwa, yitabiriwe n’abanyamakuru boherejwe n’Ibitangazamakuru bitandukanye bikorera mu Rwanda ariko kandi bikorana na FOJO.
Théogène Munyaneza
No Comment! Be the first one.