Kamonyi-Kwibuka32: Ibihe byo Kwibuka si ibihe byo kwiyamamaza cyangwa kwishakira icyubahiro-Zacharie Benedata/Ibuka
Mu Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by’umwihariko Kwibuka abahoze bakorera Leta, amakomine ya; Runda, Taba, Musambira, Kayenzi, Rutobwe na Mugina yaje guhuzwa akabyara Kamonyi y’ubu, Perezida wa Ibuka mu karere ka Kamonyi, Benetada Zacharie yabwiye abaje kwibuka ko Ibihe byo Kwibuka atari ibihe byo kwiyamamaza cyangwa se kwishakira icyubahiro. Yibukije buri wese ko Kwibuka ari inshingano y’Umutima, ko kandi Igikorwa cyose gikorwa kigomba kurangwa n’ubwiyoroshye.
Perezida wa Ibuka mu karere ka Kamonyi, Benedata Zacharie yabwiye Ubuyobozi bw’Akarere ka kamonyi, Abakozi ndetse n’Ababatabaye mu Kwibuka abahoze ari abakozi b’Amakomine bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ati“ Amaraso y’Abatutsi bazize Jenoside afite agaciro gasumba kure izina ry’umuntu uwo ari we wese”.
Yagize kandi ati“ Ni mucyo dufashe kandi twibuke mu mucyo, nta zindi nyungu zihishwe inyuma kuko icyubahiro cy’ukuri sicyo twihaye, nicyo duha abagizweho ingaruka n’amateka Yacu”.
Yakomeje yibutsa abaje Kwibuka ati“ Twese hamwe, dufatanije nk’abakozi ba Leta, abanyamuryango ba Ibuka, n’abaturage, tuzubaka Igihugu n’akarere birangwa n’ubworoherane, ubutabera, n’iterambere rirambye”.
Benedata Zacharie, yabwiye buri wese ko abibukwa kuba bari abakozi ba Leta icyo gihe, byari bikwiye kubabera umurinzi, ariko igihango Leta y’icyo gihe yari ifitanye n’abaturage cyagaragarijwe mu kubarimbura bamwe bazira ko ari Abatutsi, maze abari bashinzwe kurinda abanyarwanda barahinduka ariko kandi bahindura n’abandi abicanyi.
Yakomeje ndetse ahumuriza imiryango y’abahoze bakorera amakomine ndetse n’abandi bose bafite ababo bishwe muri ubu buryo bw’indengakamere, ati“ Turabakomeza, Turazi neza ko ibikomere n’icyuho basize mu miryango yanyu ari binini kandi bifite ububabare n’uburemere, ariko kandi ntituzasiba kubabwira ko mutari mwenyine”.
Yakomeje ati“ Ugukomera ku mateka, ishavu n’ishema mugaragaza mu kubaho neza, mu kwiyubaka no gukomeza kwesa imihigo nicyo kimenyetso cya mbere cyerekana ko abacu batatsembwe burundu”. Yakomeje abizeza ko Ibuka izahora ihagaze mu ruhande rwabo, itwaza kandi ireberera inyungu z’abarokotse.
Mu butumwa bwe kandi, Zacharie yashimiye Ingabo z’Inkotanyi (RPA), ziyemeje guhara amagara yazo, zikitanga zitizigamye ngo bahagarike amarira y’inzirakarengane no kurokora Abatutsi bari mu menyo y’urupfu, bahigwa kandi bicwa bazira uko bavutse.
Yashimiye by’Umwihariko uwari Umugaba Mukuru w’Ikirenga w’izo ngabo, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, we watanze icyizere cyo kubaho, agasubiza Abanyarwanda bose agaciro. Ati“ Icyo gihango n’ubutwari nicyo soko y’u Rwanda rushya twishimira uyu munsi”.
Yabwiye abakozi b’Akarere ka Kamonyi ati“ Muryango w’abakozi b’Akarere k’uyu munsi, mufite inshingano ikomeye cyane yo gusana icyasenywe n’abambari ba Jenoside mu mirimo ya Leta. Twabasabaga ubufatanye bwihariye mu nshingano mukora umunsi ku munsi”.
Mu byo yasabye aba bakozi b’Akarere harimo Gutanga Serivise neza kandi vuba. Kuba itandukaniro ryiza batanga serivisi zizira ivangura, zizirikana kandi zihumuriza abagana akarere bose, by’umwihariko abatishoboye n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bacyeneye ubufasha bwihariye.
Yabasabye kandi Kubungabunga amateka, gufatanya mu gushyigikira inzibutso za Jenoside, kubika no gusigasira amateka y’abahoze bahakora n’ay’akarere kose, kugira ngo “Ntibizongere” ibe ukuri guhoraho.
Yasabye kandi aba bakozi kubaka Ubunyarwanda, kuba Umusemburo w’Ubumwe n’Ubwiyunge mu baturage bayobora baharanira kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’ihakana ryayo iryo ari ryo ryose.
Yabasabye kandi kuba Urugero rwiza rugaragarira mu bikorwa bifatika, nko kuremera abacitse ku icumu bakeneye ubufasha (kubakira abatagira aho kuryama, kubagurira amatungo magufi cyangwa maremare, kubarihirira ubwisungane mu kwivuza n’ibindi). Yabibukije ko ibikorwa nk’ibi iyo biyobowe n’abakozi b’akarere bituma n’abaturage bitanga ku bushake.
Yashimiye Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi bwerekanye ubudaheranwa n’ubuyobozi bwiza mu bihe bitandukanye byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ashima umurava n’ubwitonzi ubuyobozi bugaragaza mu kwita ku nzibutso kuko kuzigirira isuku n’icyubahiro bishimangira ko Amateka y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yabakorewe ndetse n’Abayirokotse asigasirwa neza, ko kandi n’ejo hazaza h’urubyiruko hategurwa neza.
Yabwiye ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi, ati“ Mwatubereye ikitegererezo cy’uburyo ubuyobozi bukorana umutima n’impuhwe, mukomeza icyizere n’ubumwe mu baturage mwabereye ababyeyi”.

















Théogène Munyaneza
No Comment! Be the first one.