• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
28/07/26
Kamonyi-Gacurabwenge: RIB yafunze abantu 5 barimo Gitifu w’Akagari na Mudugudu
28/07/26
Abanyamakuru barasabwa kutitandukanya n’Ubunyamwuga
28/07/26
Kamonyi: Urutonde rw’Amazina y’abantu 9 bapfiriye mu mpanuka ndetse na 13 bayikomerekeyemo
28/07/26
Ibyapa byo mu muhanda si Imitako yo ku nkingi-ACP Boniface Rutikanga

Amajyepfo: Polisi iragira iti“ Ntabe ari Njye urebera abakora ibinyuranyije n’Amategeko…, ibyaha”

Umwanditsi
June 10, 2026

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo ikomeje ibikorwa by’Ubukangurambaga bugamije gukumira no kurwanya ibyaha. Ku bufatanye n’Abaturage, Inzego z’ibanze, RIB na MIGEPROF, hatangijwe ubukangurambaga bufite Insanganyamatsiko igira iti“ Muturarwanda, fata iyambere mu gukumira ibyaha birimo; Ubujura bw’Amatungo n’Imyaka, Gusambanya abana, Ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse n’Ibinyobwa bitujuje ubuziranenge. Ntabe ari njye urebera abakora ibinyuranyije n’Amategeko ngo nceceke kuko nasobanukiwe ko gucunga Umutekano ari inshingano rusange”.

CIP Hassan Kamanzi, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo yabwiye intyoza.com ko igikorwa cya mbere cy’ubu bukangurambaga cyatangiriye mu Karere ka Huye, gikomereza Gisagara na Muhanga, aho none gikorewe muri Kamonyi, Umurenge wa Musambira ndetse kikazakomereza mu tundi turere dusigaye tw’Intara y’Amajyepfo.

Ni ubukangurambaga bwitabiriwe n’Umuyobozi w’Umurenge wa Musambira, Madame Christine Nyirandayisabye, Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Kamonyi, SP(Superintendent) Habiyakare Jean Damascene, Umuhuzabikorwa wa Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyepfo, SP Halima Nyirimpuhwe, aho bose bashimiye abaturage uruhare rwiza bakomeje kugira mu gucunga umutekano, barara Amarondo, batangira Amakuru ku gihe kandi vuba, bigaragazo ko bamaze gusobanukirwa neza ko Umutekano ariwo musingi w’iterambere.

CIP Hassan Kamanzi wari aho iki gikorwa cy’Ubukangurambaga cyabereye, avuga ko Abaturage bibukijwe kurushaho kunoza no gukomeza ubufatanye bafitanye na Polisi mu gukumira no kurwanya ibyaha, bibutswa kandi ko ari ubufatanye bushingiye ku Indangagaciro na za Kirazira by’Umuco Nyarwanda no gukomeza ku zirikana ko Umutekano ari Inshingano ya buri wese.

SP Halima Nyirimpuhwe, aganira n’Abaturage i Musambira ahasanzwe haremera isoko.

Muri ubu bukangurambaga, Abayobozi baboneyeho kunenga bamwe mu bakomeje kwishora mu bikorwa bitemewe bigamije guhungabanya umutekano n’ituze by’abaturage, basaba buri wese ubirimo ndetse n’ubitekereza guhita azibukira burundu kuko nta na hamwe yakorera ibigize icyaha ngo acike Polisi n’Abaturage. Babwiwe ko Polisi ihora iri maso, ko uzajya abifatirwamo azajya ashyikirizwa Ubugenzacyaha/RIB, Amategeko agakora akazi kayo.

Christine Nyirandayisabye/Gitifu Musambira.

Théogène Munyaneza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

6005 Posts

Politiki

4251 Posts

Ubuhinzi

155 Posts

Ubukungu

1064 Posts

Imyidagaduro

88 Posts

Imikino

162 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga