Kamonyi-ECOSE: Ishuri ritanga Uburezi n’Uburere rigafasha kuvumbura no gukuza impano z’abana mu mikino
Padiri Faustin Nsengiyumva, umuyobozi w’ishuri ryisumbuye rya ECOSE Saint Kizito Musambira, avuga ko iki kigo cy’ishuri kimaze kwigaragaza mu guha abana b’abanyeshuri bakigana Uburezi n’Uburere bikwiye, ari nako kigira uruhare mu kuvumbura no gukuza impano z’abana mu bijyanye n’imikino. Ibi, bishimangirwa na David Okoce umunyeshuri w’iki giko ariko ubarizwa mu Budage muri Academy ya Bayern Munich ubu wagarutse ino, aho yitegura gukora ikizamini gisoza amashuri ye yisumbuye. Nta gihindutse, mu kwezi kwa Cyenda ngo hari abandi banyeshuri 10 ba ECOSE bazakorerwa isuzumwa(Test) kugira ngo berekeze hanze gukarishya Impano.
Faustin Nsengiyumva, Padiri akaba n’umuyobozi w’ikigo cy’ishuri ryisumbuye rya ECOSE saint kizito Musambira, ikigo cya Kiliziya Gatolika! yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko Uburezi n’Uburere batanga ku bana baje kwiga muri iki kigo bwiyongeraho kubafasha kuvumbura impano z’imikino bifitemo hagamijwe ko izo mpano zibabera urundi rufunguro rw’amahirwe y’Ubuzima bwiza ku hazaza habo.
Agira ati“ Kuba umwana aje ku ishuri ntabwo bisobanuye ko Uburezi n’Uburere ahabwa bituma tureka izindi mpano yifitemo ngo zizime. Oya!, Impano ye ntigomba gupfukiranwa kuko ishobora kugira ikindi imubyarira. Ababyeyi ni bumve ko kuba umwana yakina umupira bizaba ikibazo kuri we, ahubwo bishobora kumubera Urufunguzo rw’Amahirwe y’Ubuzima bwe”.
Akomeza ati“ Mu kigo hano, twakira abana baje kwiga tukabaha Uburezi ndetse n’Uburere bikwiye nkuko biteganywa na Minisiteri y’Uburezi ndetse na REB, ariko kandi tunafasha abana kuvumbura no gukuza impano z’imikino zibarimo kuko tuzi neza ko ari andi mahirwe bashobora kubyaza umusaruro ku hazaza habo”.

Padiri Faustin, ashimangira ko mu rugendo rwo gufasha abana ba ECOSE saint kizito Musambira ku kuvumbura no gukuza impano zabo mu mikino, hari babiri(2) bamaze kohereza mu Budage muri Academy y’ikipe ya Bayern Munich, ko kandi n’ubwo bagiye batarangije amasomo hari uburyo bwabashyiriweho ku buryo aho bari bafite abarimu babakurikirana bakiga ku buryo bw’iyakure(Online), aho ndetse umwe muri aba babiri yasoje amasomo akabona Dipolome ye, undi nawe ubu akaba yaragarutse ino aje gukora ikizamini gisoza amashuri ye yisumbuye.
Ku babyeyi ndetse n’abandi batekereza ko Umupira waba ikibazo ku mwana mu gihe ari ku ishuri, arabahumuriza abawira ati“ Igihe hari Umutoza, umwana tumufasha kwisanga mu mukino akunda kuko burya imikino ikinwe neza nayo ahubwo ifasha abana kwiga neza andi masomo. Rero, Umubyeyi cyangwa se undi wese ntakwiye kumva ko Umupira uzaba ikibazo ku mwana, Oya! Ahubwo ushobora kumubera urufunguzo rw’andi mahirwe y’Ubuzima bwe”.

Padiri Faustin, Asaba ababyeyi n’abandi bafite inshingano ku bana kwegera ubuyobozi bwa ECOSE saint kizito Musambira bagafatanya mu guha abana Uburezi n’Uburere bikwiye ariko kandi no gufatanya kubungabunga Impano abana bifitemo kuko iyo mpano ikuze neza yagirira nyirayo akamaro, Umuryango ndetse n’Igihugu muri rusange.
Mu gihe Abanyeshuri bagiye mu biruhuko, Padiri Faustin Nsengiyumva arasaba Ababyeyi n’abandi bafite inshingano ku bana kumva no kumenya ko iki kiruhuko atari igihe cy’uko abana baje kuryama no kujya mu bidafite umumaro cyangwa se ibibibagiza amasomo.
Agira ati“ Ni byiza ko Ababyeyi bagira gahunda babategurira irushaho kubafasha gukarishya ubwenge, abafite muri bo impano z’imikino n’izindi bafashwe kudatuma zizima. Ababyeyi, ni babapangire uturimo tworoheje tujyanye n’imbaraga zabo bitari ukwicara gusa no gukora ibidafite umumaro, bityo bizatuma badapfusha igihe ubusa, ahubwo bakibyaze umusaruro kandi mwiza”.

David OKoce w’imyaka 19 y’Amavuko, mu rugo iwabo ni Kacyiru mu Mudugudu w’Amajyambere, Akagari ka Kamatamu, Akarere ka Gasabo. Ni umunyeshuri muri ECOSE saint kizito Musambira akaba umwe mu banyeshuri 2 b’abahungu bavuye muri iki kigo berekeza muri Academy ya Bayern Munich, aho amaze imyaka isaga 2.
Ashimangira ko ECOSE saint kizito Musambira yamubereye ikiraro mu gukuza impano n’inzozi ze zo gukina Umupira w’maguru, ariko kandi bitanamubujije kwiga amasomo asanzwe.
Ati“ ECOSE saint kizito Musambira, yagize uruhare runini mu gutuma mba uwo ndiwe none, mu gutuma uyu munsi ndi mu Budage, ndi mu cyerekezo cyiza cy’inzozi zanjye zo gukina Umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga, kuko mbere y’uko ntoranywa nkagenda, mu gihe nabaga ndi hano ku ishuri wasangaga twiga tunakina. Iyo rero ayo mahirwe ntayagira, iyo ntagira ikigo cyiza n’umutoza mwiza hano wadufashaga Kwiga ariko kandi tunakina ntabwo abaje gutoranya abafite iyo mpano bari gusanga ndi ku rwego rukwiriye abo bari bakeneye”.
Okoce, Akebura ndetse akagira inama abumva ko Kwiga no gukina Umupira bidashoboka. Ati“ Abibwira ko iyo wiga ukajya no gukina umupira w’amaguru biba birangiye, abafite imitekerereze n’imyumvire nk’iyo nababwira ko kujya gukina umupira bidasobanuye ko ugiye guhita ureka ishuri, ko ugiye kureka ishuri ngo ukurikirane iby’umupira gusa, Oya!. Ikintu ahubwo njyewe nabashishikariza ni uko bashishikariza abana babo bafite izo mpano zo kuba bakina umupira ko bakwegera ibigo nka ECOSE bakina baniga. Byafasha abana babo ko batasubira inyuma, ahubwo bakigaragaza mu kuzamura Impano zabo bakaniga byose babifatanije, bitari ukuvuga ngo azakina gusa kwiga abishyire hasi, wapi!”.
David Okoce, Ashimira Minisiteri y’Uburezi, REB ndetse na ECOSE saint kizito Musambira bamufashije gukomeza gukurikirana amasomo ye ntayacikirize(E-learning), kugera ubwo uyu munsi yagarutse aje gukora ibizamini bisoza umwaka wa 6 w’Amashuri yisumbuye.
Okoce, ashimira kandi Minisiteri ya Siporo by’umwiharimo Minisitiri uyiyoboye, Nelly Mukazayire we wagiye mu Budage akabasura uko ari babiri; David Okoce na Balthazar Ndayishimiye. Ahamya adashidikanya ko Kwiga ukanakina umupira w’amaguru cyangwa se izindi Siporo bishoboka cyane iyo uhuye n’Ubuyobozi bwiza bw’Ikigo nka ECOSE saint kizito Musambira bita ku mwana bakanamufasha kuvumbura no gukuza impano yifitemo. Ashimangira ko Intumbero ye ari ugukina Umupira w’Amaguru ku rwego rw’uwabigize Umwuga.






Théogène Munyaneza
No Comment! Be the first one.