• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
16/07/26
Kamonyi-Mugina: Abaturage bataramanye n’Ubuyobozi barebana Igikombe cy’isi, basigirwa Ubutumwa
16/07/26
Gisagara: Polisi yasabye abaturiye umupaka w’u Burundi kwirinda ibyaha byambukiranya imipaka
16/07/26
Kamonyi-ESB: Hatangirijwe Ibizamini bya Leta ku bana b’uwa 3 n’uwa 6
16/07/26
Kamonyi: Abarerera mu ishuri“Legacy Academy” barishimira Uburezi n’Uburere bihabwa abana babo

Kamonyi-Mugina: Abaturage bataramanye n’Ubuyobozi barebana Igikombe cy’isi, basigirwa Ubutumwa

Umwanditsi
July 16, 2026

Ku mukino w’Umupira w’Amaguru w’Igikombe cy’Isi wabaye mu Ijoro ryo kuri uyu wa 15 Nyakanga 2026, aho Ikipe y’Igihugu ya Argentine ndetse n’Ikipe y’Igihugu y’Ubwongereza bakinaga 1/2, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Dr Nahayo Sylvere hamwe n’abandi bayobozi batandukanye barebanye uyu mukino n’Abaturage b’Umurenge wa Mugina, ku Isoko. Mu kurebana uyu mukino, hari hagamijwe cyane kubakangurira kwitabira kwishyura Mituweli, ariko kandi banasabwa kwirinda inzoga zitujuje Ubuziranenge bazirikana ko ahazaza habo hashingiye ku kugira Amagara mazima. Bibukijwe kugira Isuku, banakangurirwa kugira uruhare mu gukumira no kurwanya ibyaha.

Meya Dr Nahayo Sylvere, aganira n’Abanyamugira bari bateraniye ku Mugina ahabera isoko bareba uyu mukino, yabibukije ko mbere y’ibindi byose bakora birimo no kujya kunywa agacupa, bakwiye kubanza kwishyura Ubwisungane mu kwivuza /Mituweli.

Ati“ Mugerageze mbere yo kujya kunywa agacupa mubanze mwishyure Ubwisungane mu kwivuza/Mituweli. Ni icyo twifuza, ni icyo tubakangurira mugerageze ibishoboka byose”. Yababwiye ko nta Mituweli, Nta Buzima.

Yakomeje abibutsa kandi ko nk’Ubuyobozi bari no mu bukangurambaga bwo kwibutsa abanywa inzoga, kunywa gake/TUNYWE LESS, ndetse n’aho bishoboka abanywa ngo bareke kunywa ibinyobwa bisembuye.

Yasabye kandi abanywa Inzoga guhagarika kunywa izitujuje Ubuziranenge. Ati“ Niba hari umuntu ukinywa Inzoga itujuje Ubuziranenge, turamusabye abihagarikire aho ng’aho. Tubasabe rero ko inzoga zitujuje Ubuziranenge tuzireka kugira ngo tugire amagara mazima”.

Meya Dr Nahayo, yabwiye Abanyamugina kwibuka kugira Isuku aho batuye, aho bagenda, aho bakorera ndetse no ku Mubiri. Ntabwo twifuza ko umuntu yajya kunywa Ikinyobwa cyujuje Ubuziranenge ariko aho akinywereye ugasanga nta Suku ihari. Tugire Isuku mu ngo, Tugire Isuku aho tugenda, tugire Isuku aho dukorera, Tugire Isuku ku mubiri, Tugire Isuku muri byose”.

Yababwiye kandi ko mu gihe hari abafite ibirori mu ngo bakwiye kubibwira Ubuyobozi kugira ngo bubagire inama hagamijwe ko ibyo birori byabo bigenda neza. Ati“ Hanyuma ni tujya kunywa ako gakeya twavuze habaye nk’ibirori, Ibirori bize kuba byamenyeshejwe ubuyobozi. Ibirori mugiye gukora mu rugo mubanze mumenyeshe Ubuyobozi kugira ngo buze bubagire inama, kugira ngo buze kubafasha kugira ngo Ibirori byanyu bize kugenda neza kandi nta nakimwe cyahungabanya Umudendezo wacu, nta n’umwe wahaburira Ubuzima cyangwa se ngo hagire ingaruka ziturutse ku kuba hari ibitanoze. Ubuyobozi turahari kugira ngo dufatanye! Mutwegere, mutubwire, mutumenyeshe ibirori mugiye gukora tubimenye tuzaze nk’Ubuyobozi tube hafi kugira ngo dufashanye, kugira ngo bize kurushaho kugenda neza”.

Muhire Sylvere, Umuturage mu Kagari ka Mbati, Umurenge wa Mugina yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko ari ibyishimo byinshi kuri we ndetse no ku baturage bagenzi be kubona bataramana n’ubuyobozi kandi bakarebana Igikombe cy’isi.

Ati“ Turishimye cyane kuba Akarere kadutekerejeho ka kaza kutwereka Umupira w’igikombe cy’isi hano kandi bakicara tukawurebana, ni iby’Agaciro kuri twe. Ibyishimo nk’ibi tuba tubikeneye nk’abaturage kandi tukabisangira n’Abayobozi b’Akarere kuko ntabwo bihoraho. Aha, nkuyemo Isomo ryo gusabana no kubona ko Ubuyobozi butwegereye, buturi hafi kandi n’Ubutumwa batugeneye igihe nk’iki tubwumva cyane”.

Muri Iki gitaramo cyahuje Abanyamugina ndetse n’Ubuyobozi bakanarebana Umukino wa ½ cy’Igikombe cy’Isi, Meya Dr Nahayo Sylvere yasabye by’umwihariko urubyiruko kwibuka no kuzirikana ko aribo mbaraga z’Igihugu kandi zubaka vuba. Yabasabye ko muri iki gihe bari mu biruhuko bakwiye kwirinda Ibiyobyabwenge ndetse n’ikindi icyo aricyo cyose gishobora ku bangiza. Yababwiye ko bakwiye kuzasubira ku Ishuri nta kibazo bahuye nacyo, bagaharanira kwiga neza, Gukura neza baharanira kuba Abanyarwanda beza, Abayobozi beza mu byiciro bitandukanye kuko aribo Igihugu gitezeho Icyerekezo cyiza cy’Ejo hazaza.

Théogène Munyaneza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

No Comment! Be the first one.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5998 Posts

Politiki

4244 Posts

Ubuhinzi

154 Posts

Ubukungu

1063 Posts

Imyidagaduro

88 Posts

Imikino

162 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga