• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
10/09/26
Mufti yasabye Abasilamu kugira uruhare mu iterambere ry’imijyi ibumbatiye Amateka y’Abasilamu n’ubuyislamu
10/09/26
Kamonyi-Rukoma: Ukekwaho Gutwika Urugo, Ikiraro, Inka n’Ingurube yatawe muri yombi
10/09/26
Amajyepfo: Polisi yasabye abamotari kugira uruhare mu gukumira ibyaha
10/09/26
Kamonyi-Rukoma: Inka, Ingurube n’ibiraro n’urugo byatwitswe n’abataramenyekana

Ibyapa byo mu muhanda si Imitako yo ku nkingi-ACP Boniface Rutikanga

Umwanditsi
July 20, 2026

Ahereye ku ntsinzi y’Ikipe ya Espagne, aho yegukanye Igikombe cy’Isi itsinze Ikipe ya Argentine Igitego kimwe ku busa(1-0), Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga yatanze Ubutumwa ku bashoferi, aho abinyujije ku rubuga rwa X(Twitter), asanisha imyitwarire y’aba bakinnyi mu kwegukana intsinzi n’uko Umushoferi akwiye kwitwara mu Muhanda. Yavuze ko intsinzi ya Espagne yabonetse bitewe n’Ikinyabupfura, Imyitwarire myiza n’Ubwitange. Ati“ No mu Muhanda ni uko bimeze”.

Ni Ubutumwa Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga yashyize kuri X ku i saa yine n’iminota 35 zo kuri uyu wa mbere Tariki 20 Nyakanga 2026, aho yatangiye yifuriza abantu Icyumweru gishya gihire.

Nyuma y’Ubutumwa bwifuriza Abantu Icyumweru gishya gihire, ACP Boniface Rutikanga, yagize ati“ Espagne yatweretse ko Igikombe kizanwa n’ikinyabupfura, imyitwarire myiza n’ubwitange. 🏆👏. No mu muhanda ni uko bimeze. Intsinzi nyayo si ukugera aho ujya mbere y’abandi, ni ukugerayo amahoro”.

Yakomeje, ati“ Ibyapa byo mu muhanda si imitako yo ku nkingi, ni inama zikurindira ubuzima. Kandi ibisindisha na volant? Ni nk’umuriro n’amavuta ‘ntibijyana’!”.

Muri ubu butumwa, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga yasabye abakoresha Umuhanda by’umwihariko abashoferi kwitwara neza. Ati“ Witware neza, wubahe amategeko, wirinde kandi urinde n’abandi. Nugerayo amahoro, ni wowe uba wegukanye igikombe nyakuri”.

Nubwo Polisi y’u Rwanda idasiba kwibutsa abakoresha Umuhanda kugira imyitwarire myiza bubahiriza amategeko y’Umuhanda ariko kandi no gukoresha Umutima nama bazirikana ko ikosa cyangwa se icyemezo kibi bafata mu isegonda rimwe cyakwangiza byinshi, ni ubutumwa buje bukurikira impanuka yaraye ibaye mu Karere ka Kamonyi, aho abantu icyenda bahaburiye Ubuzima, abandi 12 bagakomereka.

Fungura hano isome inkuru kuri iyi mpanuka yaraye ibaye;Kamonyi-Musambira: Impanuka y’Ikamyo na Minibisi yaguyemo abantu 9 hakomereka 12
Théogène Munyaneza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

6029 Posts

Politiki

4275 Posts

Ubuhinzi

155 Posts

Ubukungu

1079 Posts

Imyidagaduro

88 Posts

Imikino

162 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga