Kamonyi-Kayumbu: Hehe no kuvoma, kunywa ndetse no gukoresha amazi y’Ibirohwa
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr Sylvere Nahayo arizeza abaturage b’Umurenge wa Kayumbu ko bitarenze ukwezi kwa 12 uyu mwaka wa 2026 baratangira kubona amazi meza. Ni amazi agomba guturuka mu Kigega gifite Meterokibe 200, aho kiri kubakwa ku Musozi wa Mutiti wo mu Murenge wa Kabacuzi, Akarere ka Muhanga.
Meya w’Akarere ka Kamonyi, Dr Sylvere Nahayo yabwiye intyoza.com ko uyu muyoboro w’amazi urimo kubakwa, uje gukemura ikibazo cyo kutagira amazi meza ku baturage ba Kayumbu. Ahamya ko ukwezi kwa 12 uyu mwaka wa 2026 kurasiga abaturage bavoma amazi meza.
Ati“ Ni umuyoboro w’amazi ugiye gufasha abaturage bo muri kiriya gice cy’Umurenge wa Kayumbu, ariko turateganya ko tuzanagura ukaba wakwambuka ukagera mu murenge wa Musambira. Tugiye gukemura ikibazo cy’amazi abaturage baburaga kugira ngo babashe gukomeza kugira Isuku ndetse no kugira Ubuzima bwiza, banywa amazi meza. Duteganya ko bitarenze mu kwa 12 uzaba ukora”.
Meya Dr Nahayo, avuga ko igice kinini cy’uyu Murenge wa Kayumbu nta mazi meza cyagiraga. Ahamya ko umuyoboro urimo kubakwa uje kuba igisubizo ku batuye mu bice bya Busoro, Muyange, Giko, Manyana, ariko kandi no muri bimwe mu bigo by’amashuri n’Ikigo nderabuzima bitari bifite amazi ahagije.
Abaturage bavuga ko nta kongera kuvoma ibirohwa;
Uzamuhira Vestina, ni Umuturage uhamya ko kubona aya mazi byari bikenewe cyane kuko ngo ivomo bafite hafi mu gihe cy’imvura amazi yahindukaga ibiziba, ahandi ugasanga ivomo bafite ntawe urigeraho bitewe n’uko mu gihe cy’imvura hari umugezi wuzuraga nti bambuke ngo bajye kuvoma, bityo bakavoma ibirohwa kubera ko nta mahitamo yandi babaga bafite.
Ati“ Dufite umugezi hano witwa Gasaze, igihe cy’imvura wuzuraga ugafunga inzira ku buryo kuvoma byaturushyaga, ndetse ugasanga n’amazi aratobama. Iyo umugezi wuzuraga, ntabwo watuma umwana kuvoma kandi n’umuntu mukuru ntabwo yawambuka kuko byaba nko kwiyahura”.
Akomeza ati“ Aya mazi tugiye kubona azakemura ibibazo byinshi birimo n’umwanda twagiraga, ariko kandi tuzaba tunabonye amazi meza ahoraho yo kunywa ndetse no gukoresha”.
Gaspard Muratankwaya, yishimira ko yabonye akazi ku ikorwa ry’uyu muyoboro w’amazi ariko kandi akavuga ko nk’abaturage amazi meza azabarinda kuvoma no gukoresha amazi mabi. Ati“ Amazi yari ahari ariko yari mabi kuko ntabwo yari atunganyije. Ubu rero tugiye kubona amazi meza atunganyije ku buryo abayanywa n’abayakoresha azaduha Ubuzima bwiza”.
Gihozo Blaise, ukuriye ibikorwa by’ubwubatsi(Engineer) bw’uyu muyoboro w’amazi, ahamya ko ikigega kirimo kubakwa ari nacyo kizagemurira ibindi bigomba guha abaturage amazi meza kizakusanyirizwamo amazi azakurwa mu masoko 7. Avuga ko ayo mazi ahagije ku baturage agenewe, ko kandi nta kibazo cy’ibura ryayo haba mu gihe cy’imvura ndetse n’Igihe cy’Izuba.
Ahamya ko akurikije ibipimo bafashe, nta kibazo cy’ibura ry’amazi. Ati“ Abaturage tugiye guha amazi nta kibazi cy’ibura ryayo bazagira haba igihe cy’Imvura n’igihe cy’impeshyi kuko amasoko ya hano aba akora. Njyewe nk’Umutekenisiye, ndamara abaturage impungenge mbabwira ko rwose no mu mpeshyi batazabura amazi”. Akomeza avuga ko icyiza cy’aya mazi ari uko amasoko yose ava mu musozi kandi bikaba bizwi neza ko amazi ava mu musozi aba ari meza ugereranije n’ayandi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi buvuga ko bugeze ku kigero cya 86% ku guha Abaturage amazi meza. Bwemeza kandi ko urugendo rukomeje kuko ngo hari imiyoboro y’amazi igomba kongererwa imbaraga, ariko kandi ngo hakaba n’inyigo irimo gukorwa cyane cyane ku gice cy’amayaga ku kuhageza amazi meza.



Théogène Munyaneza
No Comment! Be the first one.