Kamonyi-Nyamiyaga: Umusore w’imyaka 21 y’amavuko yasanzwe amanitse mu giti cya Avoka
Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru Tariki 16 Kanama 2026 ahagana ku i saa moya, mu Mudugudu wa Buye, Akagari ka Kabashumba, Umurenge wa Nyamiyaga hasanzwe umusore witwa Audace Ndayizera w’imyaka 21 amanitse mu mugozi mu giti cya Avoka, bikekwa ko yiyahuye.
Bamwe mu baturage babwiye intyoza.com ko uyu musore basanzwe bamuzi ari umucuruzi w’Ihene, ariko ko batazi icyaba cyateye urupfu rwe. Bavuga ko batazi niba ariwe waba wimanitse cyangwa se niba hari abamwishe bakaba aribo bamushyira mu mugozi bakamumanika mu giti cya Avoka. Bavuga ko asanzwe aba mu Mudugudu wa Ruvugizo, ko rero gusangwa yapfuye, amanitse muri Buye ntawe uzi uko yageze yo.
Mwizerwa Rafiki, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamiyaga yabwiye intyoza.com ko amakuru y’Urupfu rwa Audace Ndayizera ari ukuri, ko nk’ubuyobozi bayamenye ariko ko umurambo wa nyakwigendera wamaze kugezwa ku bitaro bya Remera Rukoma gukorerwa isuzumwa.
Amakuru yandi intyoza.com yabashije kumenya ni uko nyakwigendera, Audace Ndayizera aho yabaga mu Mudugudu wa Ruvugizo yahabanaga n’Umugore bari bamaranye amezi agera kuri abiri cyangwa arenga ho, babanaga batarasezeranye.
Théogène Munyaneza
No Comment! Be the first one.