• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
04/11/26
Amajyepfo: Polisi y’u Rwanda yasubije abaturage ibikoresho by’ikoranabuhanga bari baribwe
04/11/26
Barangije ibihano ariko ubusembwa bukomeza kubazitira
04/11/26
Itangazo: Ingingo z’Ingenzi z’Impamvu yo gusaba guhinduza amazina ya Kamugisha Christella
04/11/26
Kamonyi-KOABAMARU: Bwa mbere bakoze Intekorusange itagira bomboribombori

Amajyepfo: Polisi y’u Rwanda yasubije abaturage ibikoresho by’ikoranabuhanga bari baribwe

Umwanditsi
November 4, 2026

Abaturage bo mu turere dutandukanye bari baribwe ibikoresho by’ikoranabuhanga mu bihe bitandukanye bishimiye kubisubizwa na Polisi y’u Rwanda. Bashimira inzego z’umutekano zabafashije kongera kubona imitungo yabo. Igikorwa cyo gusubizwa ibi bikoresho cyabereye mu karere ka Gisagara ahafatiwe ibyo bikoresho. Polisi ivuga ko ibikorwa byo guhangana n’ubujura bikomeje, harimo no gufata ibikoresho n’amatungo byibwe bigasubizwa ba nyirabyo.

Uwayisenga Alianne wo mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye avuga ko yari yaribwe printer n’ibindi bikoresho, ariko akishimira ko yabishubijwe. Ashimira Polisi y’u Rwanda yagize uruhare mu gusubizwa ibikoresho bye yari yibwe.

Ati“ Ndashimira Polisi y’u Rwanda yafashe ibikoresho byanjye ikabinsubiza. Nishimiye kongera kubona umutungo wanjye nari naribwe”.

Ndagijimana Sylivestre wo mu Murenge wa Huye avuga ko yari yaribwe televiziyo, ariko akishimira ko yayisubijwe nyuma y’uko Polisi y’u Rwanda igize uruhare mu kuyigaruza. Ati“ Ndashimira Polisi y’u Rwanda yamfashije kongera kubona televiziyo yanjye. Ibi binteye imbaraga zo gufatanya na Polisi mu gukumira ibyaha no gutanga amakuru ku gihe, mu gihe mbonye ibitagenda neza”.

Iradukunda Felisi wo mu Karere ka Huye, Umurenge wa Huye avuga ko yari yaribwe radiyo na televiziyo. Yishimira ko yabishubijwe, agashimira Polisi y’u Rwanda yabafashije nk’abatutage kongera kubona ibikoresho byabo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, avuga ko ibikoresho by’ikoranabuhanga bitandukanye birimo amaradiyo, televiziyo na telefoni, ndetse n’ibindi byasubijwe ba nyirabyo nyuma yo gufatwa mu bihe bitandukanye.

CIP Hassan Kamanzi, avuga ko uretse ibikoresho by’ikoranabuhanga, hari n’amatungo yagiye yibwa hirya no hino agenda afatwa agasubizwa ba nyirayo. Ati“ Ibikoresho by’ikoranabuhanga bitandukanye birimo amaradiyo, televiziyo na telefoni ndetse n’ibindi byasubijwe ba nyirabyo, byari byaribwe mu bihe bitandukanye. Hari n’amatungo yagiye yibwa agenda afatwa asubizwa ba nyirayo”.

Akomeza avuga ko ibikorwa byo guhangana n’ubujura bikomeje. Ashimangira ko Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zitazihanganira abakora ibikorwa by’ubujura. Yasabye abakora ubujura kubireka bagakora ibikorwa bibateza imbere, birinda ibikorwa bishobora guhungabanya umutekano w’abandi.

Ibikoresho byari byaribwe, byasubijwe ba nyirabyo.

Polisi y’u Rwanda ikomeza gusaba abaturage kugira uruhare mu gukumira ibyaha, batanga amakuru neza kandi ku gihe ku bikorwa by’ubujura n’ibindi bishobora guhungabanya umutekano.

Théogène Munyaneza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

No Comment! Be the first one.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

6066 Posts

Politiki

4312 Posts

Ubuhinzi

157 Posts

Ubukungu

1088 Posts

Imyidagaduro

88 Posts

Imikino

162 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga