Kamonyi: Abagana MAJ bafashwa ijana kurindi – Pauline Umwali
Inzu y’ubufasha mu by’amategeko ( MAJ Kamonyi ) yishimira ko ibibazo biyigeraho kugeza ubu bibonerwa ibisubizo kandi byiza.
MAJ ni inzu y’ubufasha mu by’amategeko ikaba serivise ya minisiteri y’ubutabera yegerejwe abaturage aho bahabwa ubufasha , bagirwa inama , bayoborwa uko ibibazo bikemurwa hisunzwe amategeko.
Umwali Pauline umukozi wa Minisiteri y’ubutabera akaba umuhuzabikorwa w’inzu y’ubufasha mu by’amategeko mu karere ka Kamonyi , avuga ko ibibazo by’abaturage bakira ari iby’akarengane byananiranye , bagatanga inama z’amategeko , bagatanga ubufasha bw’amategeko ,bakarangiza imanza z’abakene cyangwa abatishobo aho bakanababuranira mu nkiko iyo babona ko ari ngombwa , iyo babona badashobora kwiburanira.
Mu gukemura ibibazo byinshi bigana iyi nzu , Pauline yatangarije intyoza.com ko ubwabwo ibyo bakora ari ibiri mu nshingano zabo ,gusa ngo bagerageza gukorana n’izindi nzego cyane cyane iziba zirebwa n’ibibazo bafite kugirango bishakirwe umuti ngo kuko bose bahuriye kuguha serivise nziza umuturage , kumufasha kurenganurwa bagamije gukorera igihugu.
Ku impamvu avuga ko bakemura ibibazo ijana kurindi yagize ati
ibibazo bitugeze imbere rwose twe twahamya ko tubikemura ijana ku ijana kubera ko uwo duhaye inama tuba tuyimuhaye ayibonye , uwo ari ngombwa ko dutwara murukiko tumujyana yo , uwo ari ngombwa ko tumukorera ubuvugizi turabumukorera , uwo ari ngombwa ko tumuherekeza aha naha ibaruwa ijya k’umuvunyi se , tubona ko ntakitunanira inshingano zacu twe turazuzuza.
K’ubufasha iyi nzu itanga niba bwishyurwa Umwali Pauline agira ati
twebwe turi abakozi ba Minisiteri y’ubutabera turahembwa ako ni akazi kacu ka buri munsi , ni ubufasha bwegerejwe abaturage kugirango bahabwe ubutabera kubuntu ntacyo tubaca duhabwa umushahara w’ukwezi ibyo tubikora nk’akazi gahoraho ka buri munsi.
Kagenzi Elias umuturage wo mu karere ka kamonyi akagari ka kigembe yaganiriye n’intyoza.com ayitangariza ko yishimira ubufasha amaze guhabwa na MAJ aho yayiyambaje amaze gutabwa n’ubugore bashakanye akamutana abana akajya gushaka undi mugabo.
Kagenzi aganira n’intyoza.com yagize ati
nageze hano kuri MAJ baranyakira ,bumva ikibazo cyanjye , bangira inama ,nyuma bambwira ko nzaza bakankorera umwanzuro njyana murukiko aribyo byanzanye none.