Yibye ihene afatirwa mu kunywa ibigage barayimuteruza
Yagiye kunywa ibigage yibagirwa ko anywera ay’ihene yabandi yibye afatwa atayamaze.
Siboniyo ignace uvuga ko atuye mu mudugudu wa mbati akagari ka mbati mu murenge wa mugina ho mu karere ka Kamonyi yafashwe yibye ihene nyuma yo gucunga bene yo bagiye guhinga nuko ayijyana ku isoko afatirwa aho bapimira ibigage ayiteruzwa bose babireba.
Ubwo intyoza.com yamusangaga ku murenge wa mugina aho yari yazanywe ,uwaguze ihene hamwe n’uwayibwe yavugaga ko atayibye ko icyo yakoze ari ugufasha uwayizanye kuyigurisha ngo kuko yaje adafite amafaranga y’umusoro kandi bayatanga mbere.
Mukantaganda Jeanne wibwe ihene avuga ko nyuma yo kubwirwa ko ihene ye yibwe yahise ava mugishanga aho yahingaga agashakisha kugera ayizezeho mu isoko aho yahise ayifata atitaye kuwayibye cyangwa uwayiguze ngo kuko yari abonye ibye .
Agira ati
nayisanze mu isoko yamaze kugurwa , njye icyo nakoze nafashe ibyanjye hanyuma uwayiguze avuze ngo musubize amafaranga yayiguze mubwira ko njye mfashe ibyanjye nawe ashake uwo yahaye amafaranga ye.
Akomeza avuga ko ibyakurikiye ari uko yafashe ihene ye hanyuma undi nawe ajya gufata igisambo cye.
Uwambaye Julienne uwaguze ihene aganira n’intyoza.com , avuga ko yaje aje kugura ihene bakayimuzanira atazi ko yibwe we akishyura ibihumbi cumi n’icyenda hanyuma akabona uza avuga ko ihene ari iye nawe agahita ajya gushaka uwo bayiguze kuko yari yamufashe isura.
Uwambaye Julienne agira ati
nyiri ukwibwa ihene yaje, akiyifata nirutse njya gushaka uwo nari maze guha amafaranga ariwe uyu twazanye hano musanze mubigage , nari kumwe n’umuyobozi twamusanze asigaranye ibihumbi icumi gusa rero ntabeshye ngo siwe kuko ninjye wibariye amafaranga ndayamwishyura kandi ntawundi bari kumwe nta n’undi nayahaye atariwe.
Muri uyu murenge wa mugina muri iyi minsi hari kuvugwa ikibazo cy’ubujura bw’amatungo hakavugwa kandi abajura bava impande zitandukanye cyane Kigali , Ruhango n’ahandi aho baza bakiba bakoresheje amayeri atandukanye babeshya abaturage bakabacuza utwabo.