Emmanuel Macron watsinze amatora y’umukuru w’igihugu mu Bufaransa yarahiye
Macron w’imyaka 39 y’amavuko akaba umukuru w’igihugu muto uyoboye u Bufaransa nyuma yo gutsinda amatora ku majwi 66 yarahiriye ku mugaragaro manda ye ya mbere agiye kuyobora.
Emmanuel Macron, niwe mukuru w’Igihugu w’ubufaransa muto ubayeho nyuma ya Napoleon Bonaparte wayoboye iki gihugu hafi imyaka 200 ishize, yarahiriye kuyobora ubufaransa ndetse nyuma yo kurahira aherekeza mugenzi we Francois Hollande ucyuye igihe amukura mu ngoro y’umukuru w’Igihugu.
Perezida Macron, asimbuye Francois Hollande utarigeze agira ubushacye bwo kwiyamamariza indi manda kandi itegeko nshinga ry’iki gihugu ryabimwemereraga. Muri aya matora, Macron yatsinze mugenzi we Marine Le pen bari bahanganye.

Nyuma yo kurahirira kuba Perezida w’iki gihugu, Emmanuel Macron abaturage b’ubufaransa bamwifuzaho ko yabafasha gukemura bimwe mu bibazo bibabangamiye birimo; kubona imirimo, umutekano ndetse no kubonera umuti ibibazo by’abimukira n’ibindi.
Perezida Macron, mu ijambo rye yavuze ko afite umugambi wo gutuma Abafaransa bongera kwigirira icyizere muri bo n’icyizere cy’ejo hazaza heza, ko agiye guharanira kunga Abafaransa nyuma y’amatora yagaragayemo ibisa nko gucanamo.

Kuri uyu wa mbere nkuko tubikesha ijwi rya Amerika, nibwo byitezwe ko Perezida Emmanuel Macron akora uruzinduko rwe rwa mbere yerekeza mu Budage mu biganiro na mugenzi we Angela Merkel.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
intyoza.com