• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
29/10/26
Kamonyi-Ngamba/Kabuga: Ukekwaho kujya kwiba yasize Ubuzima aho gucyura ibyibano  
29/10/26
Kamonyi-Kayenzi: Njyanama irishimira uruhare rwayo mu iterambere ry’Umuturage  
29/10/26
Kamonyi-Mugina: Dusoje manda twatorewe nk’Abajyanama nti dusoje kujya inama zubaka Igihugu-Migambi Eric
29/10/26
Amajyepfo: Abanyeshuri n’Abakozi ba Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye bahuguwe ku gukumira inkongi z’umuriro

Knowless Butera kuva yaba umugore yongeye kugaragara kurubyiniriro

Umwanditsi
August 17, 2016

Nyuma y’uko Butera Knowless arongowe agashinga urugo na Ishimwe Clement, iby’ukwezi kwa buki yakwirengagije agaruka kwigaragariza abamukunda mu bihangano bye.

Butera Knowless, umwe mu bahanzi n’abaririmbyi bakunzwe mu Rwanda, nyuma yo gurongorwa agashinga urugo, benshi bari bazi ko akiri mu kwezi kwa Buki ndetse nyuma y’umujyi wa kigali ariko nyuma y’iminsi itageze ku icumi arongowe yagarutse kwiyereka abakunzi be ko ahari.

Kuri uyu wa 17 Kanama 2016, Knowless Butera umugore wa Ishimwe Clement, kuba mu kwezi kwa buki ntabwo bya mubujije kwigaragariza abamukunda ndetse n’abakunda by’umwihariko ibihangano bye mu ndirimbo.

Butera Knowless n'umugabo we Ishimwe Clement.
Butera Knowless n’umugabo we Ishimwe Clement.

Butera Knowless, yagaragaye asusurutsa abantu mu muhango wo gusoza imikino ya gisirikare yari imaze iminsi ibera mu Rwanda. Yongeye kwerekana ko nyuma yo kuba umugore urugo ndetse n’ukwezi kwa buki bitabasha kumwibagiza no kumubuza umwuga.

Kuva Knowless Butera yarongorwa, ni ubwambere agaragaye imbere y’imbaga aririmba kuko yaherukaga kwigaragariza abakunzibe n’abakunda ibihangano bye mu ndirimbo akiri umukobwa ubwo yakoreraga igitaramo ku ivuko mu karere ka Ruhango mbere gato yo gukora ubukwe.

Knowless Butera kurubyiniriro aririmbana na Tom Close.
Knowless Butera kurubyiniriro aririmbana na Tom Close.

Knowless Butera, ni umugore wa Ishimwe Clement kuva Taliki ya 7 Kanama 2016, nta washidikanya ko iri ariryo faranga rya mbere akoreye nyuma yo gushinga urugo. ubwo Knowless yaririmbaga kurubyiniriro hari aho yagaragaye mu ndirimbo aririmbana na Tom Close.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

6060 Posts

Politiki

4306 Posts

Ubuhinzi

156 Posts

Ubukungu

1086 Posts

Imyidagaduro

88 Posts

Imikino

162 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga