• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
21/09/26
Kamonyi-DEMICO Ltd: Abagore bakora mu bucukuzi bw’Amabuye y’agaciro nabo bihesheje agaciro
21/09/26
Kamonyi/2021-2026: Bishimiye Urugendo rw’imyaka 5 ku buyobozi bw’Akarere bamurika ibyagezweho
21/09/26
Amajyepfo: Polisi isaba abaturage gukoresha ikoranabuhanga mu Kubika, Kwakira no kwishyurana amafaranga hirindwa n’ubujura
21/09/26
Kamonyi-Mugina: Basanganywe udupfunyika 135 tw’Urumogi bahishe muri Radiyo, bafatanwa n’Ingurube bibye

Umugore wa Minisitiri w’intebe yishwe n’abantu bataramenyakana

Umwanditsi
June 16, 2017

Igipolisi cyo muri Lesotho cyatangaje ko Lipolelo Thabane, umugore wa Minisitiri w’intebe yishwe arashwe n’abantu kugeza ubu bataramenyekana.

Lipolelo Thabane, umugore wa Minisitiri w’intebe wa Lesotho yishwe arashwe ubwo yari mu modoka hamwe n’umugore w’inshuti, igipolisi cy’iki gihugu cyatangaje ko impamvu y’urupfu rwe itaramenyekana, ko iperereza ryatangiye ndetse rikomeje.

Minisitiri w’intebe Thomas Thabane, guhera mu mwaka wa 2012 we n’umugore we Lipolelo Thabane ntabwo bari bakibana, bombi bari baragiye mu rukiko gusaba gatanya nubwo bari batarayibona.

Abaturanyi ba nyakwigendera nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, ngo muntangiriro z’iki cyumweru hari itsinda ry’abagabo batamenyekanye bagaragaye bahondagura inyundo kurugi rw’inzu y’uyu mugore w’uyu mutegetsi wa Lesotho.

Urubanza rwo gusaba ubutane hagati ya Minisitiri w’intebe na Nyakwigendera, bivugwa ko uyu nyakwigendera murukiko rukuru yari yaratsinze urubanza, nyakwigendera yabonaga kandi ibigenerwa umugore w’umukuru w’igihugu aho kugira ngo bihabwe umugore muto wa bwana Thabane.

Minisitiri w’intebe Thabane ubu abana n’umugore wa gatatu.

Samonyane Ntsekele, umunyamabanga mukuru w’ishyaka All Basotho Convention rya Minisitiri w’intebe Thabane, yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ko Bwana Thabane yababajwe cyane n’iryo raswa. Yagize ati: “Buri muntu wese yahahamuwe n’ibyabaye”.

Amatora yabaye mu ntangiriro y’uku kwezi muri iki gihugu, yari aya gatatu abaye mu gihe cy’imyaka itatu.

Muri iki gihugu, haravugwa ukurwanira ubutegetsi gukomeye kandi Bwana Thabane aracyafite abanzi mu gisirikare.

 Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

6034 Posts

Politiki

4280 Posts

Ubuhinzi

155 Posts

Ubukungu

1081 Posts

Imyidagaduro

88 Posts

Imikino

162 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga