• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
08/06/26
Remera Rukoma/Kwibuka32: Iyo hatabaho Inkotanyi na Perezida Paul Kagame Igihugu cyari kirangiye-Visi Meya Uzziel
08/06/26
Kamonyi-Rukoma: Depite Muzana Alice, yasabye abaturage kudahingira inda gusa, kurya
08/06/26
Kamonyi-Kwibuka32: Ibihe byo Kwibuka si ibihe byo kwiyamamaza cyangwa kwishakira icyubahiro-Zacharie Benedata/Ibuka
08/06/26
Ruhango-Bweramana: Polisi yataye muri yombi uwari wibye asaga Miliyoni na Magana arindwi (1,700,000Fr)

Urubanza rwa bene Rwigara rwimuwe ku busabe bwabo

Umwanditsi
October 6, 2017

Mu gihe byari byitezwe ko urubanza ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rya bene Rwigara Assinapol kubyo bakurikiranyweho ruba kuri uyu wa gatanu tariki 6 ukwakira 2017, nti rwabaye. Ubwo babazwaga n’abacamanza niba biteguye kuburana, batanze impamvu zumvikana zanatumye abacamanza bafata icyemezo cyo kwimura urubanza.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki 6 Ukwakira 2017 ahagana I saa yine nibwo urubanza rwa bene Rwigara aribo; Diane Rwigara, Anne Rwigara hamwe na nyina ubabyara Adeline Rwigara rwasubitswe ku cyemezo cy’abacamanza nyuma yo kubaza abaregwa bagatanga impamvu zemeje urukiko.

Diane Rwigara, Anne Rwigara hamwe na Nyina ubabyara, babwiye urukiko ko batiteguye kuburana kuko nta mwunganizi mu mategeko bafite, banatangarije urukiko kandi ko uretse no kuba ubunganira adahari ngo nta nubwo babonye umwanya uhagije wo kureba ibikubiye muri dosiye yabo. Izi nizo mpamvu nyamukuru zateye abacamanza gufata icyemezo cyo kwimura urubanza.

Urubanza rwa bene Rwigara ku kuburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku byaha bakurikiranyweho, nyuma y’uko abacamanza bumvise abaregwa ndetse n’ubushinjacyaha, urubanza rwimuriwe kuwa mbere tariki ya 9 Ukwakira 2017. Abaregwa uko ari batatu bari mu cyumba cy’Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5976 Posts

Politiki

4223 Posts

Ubuhinzi

154 Posts

Ubukungu

1057 Posts

Imyidagaduro

88 Posts

Imikino

158 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga