• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
08/05/26
Mu itangazamakuru haracyarimo icyuho ku gukora inkuru ku ngengo y’Imari- Fulgence/FOJO
08/05/26
Musambira-Kwibuka32: Guha uwishwe Uburuhukiro bwa nyuma ni intambwe ikomeye mu komora ibikomere by’abakiriho- Benedata Zacharie/Ibuka
08/05/26
Kamonyi-Kwibuka32: The Brothers F.C yatsinze Arsenal 3-2 mu mukino wo Kwibuka abari Abasiporutifu
08/05/26
Nyarubaka-Kwibuka32: Bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi, bunamira kandi bashyira indabo ahiciwe abana basaga 100

Kamonyi: Itorero ku Mudugudu rizafasha abanyarwanda kwishakamo ibisubizo–Guverineri CG Gasana

Umwanditsi
December 12, 2018

CG Emmanuel K. Gasana, Guverineri w’Intara y’amajyepfo atangiza itorero ryo ku Mudugudu kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Ukuboza 2018 mu Mudugudu wa Nyamabuye, Akagari ka Gishyeshye, Umurenge wa Rukoma, yashimangiye ko rije gufasha kwishakamo ibisubizo no kwigira, gusubiza umuco w’abanyarwanda agaciro kawo. Ashimangira kandi ko nta shuri ribaho ryaruta itorero.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, CG Gasana avuga ko mu itorero ariho hari isoko y’ibyiza byose abanyarwanda bakeneye mu kwiyubaka no kubaka Igihugu. Ko ariryo gicumbi cy’ubupfura, Urukundo n’umuco w’amahoro, rikaba inzira yo kwishakamo ibisubizo no kwigira.

 

Abatoza b’intore mu ngamba zitandukanye berekana uko biteguye kwesa imihigo mu itorero ry’umudugudu.

Agira ati “ Itorero ku Mudugudu niryo shingiro rikomeye cyane duha agaciro kubera ko rigera kubanyarwanda bose. Rigamije kugira ngo abanyarwanda bose basobanukirwe neza amateka yacu, umuco wacu, basobanukirwe neza inkingi zikomeye zirimo; Ndi Umunyarwanda, Ubumwe bw’abanyarwanda, ko ariryo pfundo rikomeye cyane rituma twishakamo ibisubizo kuko tuba dusobanukiwe neza n’uko twakwitanga bihebuje ku bw’Igihugu cyacu.”

Yagize kandi ati” Nta shuri nzi riruta itorero nk’uko umukuru w’Igihugu cyacu akaba ari nawe Ntore izirusha intambwe yavuze. Aha niho tuvoma ubutwari butuma igihugu cyacu kiba uko kimeze uyu munsi. Ikintu gikomeye kinarimo ni uko rikumira ibyaha kuko tuba twabaye umuntu umwe.”

Zigira Joseph, intumwa ya Komisiyo y’Itorero ry’Igihugu akaba n’umuyobozi mukuru w’ikigo gitorezwamo umuco w’Ubutore cya Nkumba, ahamya ko itorero ku Mudugudu ari igisubizo mu gukemura ibibazo bitari bike byugarije umuryango.

Umutoza w’Intore, Zigira Joseph.

 

Agira ati “ Itorero ku Mudugudu rikemura ibibazo byinshi. Hari imipfire y’uburere, imipfire y’Imirire mibi, iy’indwara z’inzaduka, imipfire yo kutiga, imipfire yo kwigana ibidashoboka, hari abahura n’ibishuko byinshi nabo itorero rirabafasha, hari ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’iterwa ry’inda zitateganijwe, ibi byose hamwe n’ibindi itorero rije ari  igisubizo kuko bizaba bikorwa na banyirabyo, twese twisanga mu Mudugudu ni naho hari igisubizo ku bibazo byose.”Muri uku gutangiza itorero ku Mudugudu, Guverineri CG Gasana n’abayobozi bari bitabiriye iki gikorwa bahaye abana amata ndetse n’indyo yuzuye nk’ikimenyetso cyo kwereka ababyeyi uko bakwiye kwita ku bana babo mu kubategurira indyo yuzuye no kwita ku burere bwabo ari nabyo bituma bakura neza kuko bitaweho bakiri bato.

 

 

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5959 Posts

Politiki

4207 Posts

Ubuhinzi

152 Posts

Ubukungu

1050 Posts

Imyidagaduro

88 Posts

Imikino

158 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga