• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
19/04/26
Runda-Kwibuka32: Inkotanyi ni Ubuzima, tuzahora dushimira Umutima w’Urukundo n’Ubwitange-Depite Nyabyenda Damien
19/04/26
Rugalika-Kwibuka32: Dufite Umutima wuzuye Icyizere n’Imbaraga zo gukomeza kubaho-Benedata Zacharie
19/04/26
Rugalika/Kwibuka32: Imbaraga z’Ingabo zatsinze Abajenosideri ziracyahari kandi zikubye kenshi-Depite Nyabyenda Damien
19/04/26
Itangazo ry’Inyandiko Imenyesha Imikirize y’Urubanza Ahatazwi

Umugore wa Perezida Nkurunziza yanjyanwe hutihuti mu bitaro I Nairobi nyuma yo kumusangana Covid-19

Umwanditsi
May 29, 2020

Denise Bucumi Nkurunziza, umugore wa Perezida Petero nkurunziza uyoboye u Burundi kugeza ubu, bamusanze yaranduye Coronavirus. Yahise yihutanwa mu Gihugu cya Kenya, aho arimo kwitabwaho mu bitaro bya The Aga Khan University, biherereye mu murwa mukuru wa Nairobi.

Madamu Nkurunziza, yakuwe byihuse mu murwa Mukuru I Bujumbura mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 28 Gicurasi 2020 n’indege ya ARMEF.

The CitizenTV, yatangaje iby’iyi nkuru ivuga ko amakuru y’uko ubuzima bwa Denise Bucumi Nkurunziza buhagaze ataramenyekana. Ivuga kandi ko ataherekejwe n’umugabo we Petero Nkurunziza, ko ahubwo yaherekejwe n’abamurinda batatu, aho umwe muri bo nawe bamupimye bamusangamo iki cyorezo cya Covid-19.

Uburyo uyu mugore wa Perezida Nkurunziza ndetse n’abamurinda binjiye mu Gihugu cya Kenya ngo ntabwo busobanutse kuko iki gihugu cyashyizeho amabwiriza abuza abantu bavuye hanze yacyo kwinjira uretse abapimwe bikagaragara ko badafite iki cyorezo.

Abategetsi b’u Burundi, bagiye banengwa n’imiryango ndetse amashyirahamwe binyuranye ku gukerensa iki cyorezo cyugarije Isi. Nta ngamba zihamye zo kugikumira zigeze zishyirwaho mu Burundi, ndetse ho ibikorwa bitandukanye birimo n’ibihuriza hamwe abantu benshi byarakomeje, kugeza no ku matora y’umukuru w’Igihugu n’izindi nzego aherutse kuba. Leta y’u Burundi kandi iherutse kwirukana ku butaka bwayo abakozi b’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS/WHO, harimo uwari urihagarariye.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5950 Posts

Politiki

4198 Posts

Ubuhinzi

152 Posts

Ubukungu

1049 Posts

Imyidagaduro

87 Posts

Imikino

156 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga