• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
19/05/26
Kamonyi-Gacurabwenge: Polisi yataye muri yombi abagabo bane bakekwaho ubujura
19/05/26
Kamonyi-Kwibuka32: Minisitiri Dr. Bizimana yibukije abahakana n’Abapfobya Jenoside ko ukuri kw’aya mateka kutazacecekwa 
19/05/26
Kamonyi-EPR/Compassion: Imiryango 15 itishoboye yahinduriwe imibereho igabirwa Inka
19/05/26
Nyarubaka-Kwibuka32: Abantu nka Mukangango nti bazongera kubona umwanya n’ijambo muri iki gihugu cyacu-Visi Meya Uzziel

Urupfu rw’Umwirabura Floyd rutumye Perezida Trump asinya iteka rivugurura Polisi ya Amerika

Umwanditsi
June 17, 2020

Iteka rivugurura Polisi ya Amerika ryashyizweho umukono na Perezida Donald Trump kuri uyu wa 17 Kamena 2020. Riteganya ko inzego za polisi zigira kandi zisangira, zose mu gihugu, imyirondoro y’abapolisi bafite akamenyero ko gukoresha ingufu nyinshi zidakenewe kuri rubanda.

Iri teka, riteganya agahimbazamusyi ku nzego za Polisi zitwaye neza, zidahutaza abaturage. Igihe hari umuntu wiyambaje Polisi kubera ibibazo bitarimo urugomo, abapolisi bagomba noneho kuzajya bajyana n’abasosiyare aho kugenda bonyine nk’uko bisanzwe. Ni nko mu bibazo by’uburwayi bwo mu mutwe, ibibazo by’abantu babaye imbata z’ibiyobyabwenge, cyangwa se ibibazo by’abatagira aho baba.

Perezida Trump ashyize umukono kuri iri teka nyuma y’ibyumweru bitatu by’imyigaragambyo ikomeye mu gihugu cyose, yatewe n’urupfu rw’Umwirabura George Floyd wishwe n’umupolisi w’Umuzungu. Aritangaje kandi mu gihe Inteko ishinga amategeko, Congress, irimo itegura imishinga y’amategeko ibiri itandukanye yo kuvugurura imikorere y’abapolisi.

Umushinga umwe witwa “Justice in Policing Act.” Wanditswe n’Umutwe w’Abadepite wiganjemo Abademokarate. Umushinga wa kabiri witwa “Justice Act.” Wateguwe na Sena yiganjemo Abarepubulikani. Nibamara kuyemeza buri mutwe ku ruhande rwawo, bazajya mu mishyikirano yo kurebera hamwe uko bayibyaza itegeko rimwe rukumbi.

Kugeza ubu, mu byo iyi mishinga y’amategeko ihuriraho, harimo guca akamenyero k’abapolisi ko guta umuntu muri yombi bamuniga. Iyi mikorere ni yo yahitanye George Floyd mu kwezi gushize. Ni yo kandi yishe undi Mwirabura witwa Eric Garner mu 2014. Bombi bishwe n’abapolisi babanize kandi batigeze babarwanya.

Ababisesengura bavuga ko iyi myigaragambyo irimo ihindura byinshi vuba cyane kandi ko yokeje igitutu gikomeye abategetsi bo hejuru b’igihugu kugirango bagire icyo bakora, bahagarike urugomo n’ubwicanyi bwa polisi, cyane cyane ku Birabura.

Mbere yo gushyira umukono kuri iri iteka, Ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru ritangaza ko Perezida Trump yabanje kwakira mu muhezo imiryango y’Abirabura benshi b’inzirakarengane bishwe na polisi. Ariko bo ntibari mu muhango wo gusinya iteka.

Ikindi imishinga y’amategeko yombi ihuriraho, kiri no mu iteka rya Prezida Trump, ni ugushyiraho ku rwego rw’igihugu uburyo bwo kugenzura imyirondoro n’imyitwarire y’abapolisi. Bityo umupolisi uzajya uva mu kazi ahantu akajya kugashaka ahandi bizaborohera kumenya amakuru y’uko yakoze aho yabanje.

Icyo iyi imishinga itandukaniyeho ni ku budahangarwa kw’abapolisi. Umushinga w’itegeko w’Abademokarate uteganya ko bagomba kubwamburwa, ku buryo umuturage uhohotewe n’abapolisi ashobora kubarega mu nkiko. Umushinga w’Abarepubulikani wo ushimangira ahubwo ubu budahangarwa.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5967 Posts

Politiki

4215 Posts

Ubuhinzi

152 Posts

Ubukungu

1052 Posts

Imyidagaduro

88 Posts

Imikino

158 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga