• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
19/04/26
Runda-Kwibuka32: Inkotanyi ni Ubuzima, tuzahora dushimira Umutima w’Urukundo n’Ubwitange-Depite Nyabyenda Damien
19/04/26
Rugalika-Kwibuka32: Dufite Umutima wuzuye Icyizere n’Imbaraga zo gukomeza kubaho-Benedata Zacharie
19/04/26
Rugalika/Kwibuka32: Imbaraga z’Ingabo zatsinze Abajenosideri ziracyahari kandi zikubye kenshi-Depite Nyabyenda Damien
19/04/26
Itangazo ry’Inyandiko Imenyesha Imikirize y’Urubanza Ahatazwi

Kamonyi-Runda/Muganza: Haravugwa urupfu rw’umugabo bikekwako yishwe n’umugore we

Umwanditsi
August 5, 2020

Ni amakuru yamenyekanye mu ijoro ryacyeye ahagana ku I saa tanu tariki 04 Kanama 2020, ko mu Mudugudu wa Rubona, Akagari ka Muganza, Umurenge wa Runda ho mu Karere ka Kamonyi hari umugore ukekwaho kwica umugabo we bari bafitanye umwana umwe w’umuhungu. Ukekwa yamaze gutabwa muri yombi, ari mu maboko ya RIB/Runda.

Umugabo witwa Bwanacyeye Alexis w’imyaka 34 y’amavuko, uvuka mu karere ka Huye niwe bikekwa ko yishwe n’umugore we witwa Isezerano Sarah w’imyaka 26 y’amavuko, uvuka mu karere ka Karongi.

Ubwo ubuyobozi bwageraga muri uru rugo buhurujwe n’abaturage basanze nyakwigendera yaviriranye amaraso, amwuzuye mu maso no mu ijosi.

Kugeza mu masaha y’i saa tatu z’uyu wa 05 Kanama 2020 urwego rw’Ubugenzacyaha RIB rwari rwamaze kugera ahabereye ubu bugizi bwa nabi, aho iperereza ryatangiye ndetse n’umurambo wa Nyakwigendera ukaba wari ugihari, nkuko umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Aka kagari ka Muganza yabitangarije intyoza.com

Uwizeye Vestine, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Muganza yabwiye umunyamakuru ko uru uyu nyakwigendera Bwanacyeye Alexis hamwe na Isezerano Sarah bari bafitanye umwana umwe w’umuhungu. Avuga kandi ko ari urugo rwajyaga rugirana amakimbirane rimwe na rimwe.

Icyakoreshejwe mu kwica nyakwigendera ntabwo kiramenyekana, ndetse ntabwo biremezwa n’inzego zibifitiye ububasha ko uyu Mugore we Sarah ariwe wamwishe, birakekwa ndetse iperereza riri gukorwa.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5950 Posts

Politiki

4198 Posts

Ubuhinzi

152 Posts

Ubukungu

1049 Posts

Imyidagaduro

87 Posts

Imikino

156 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga