• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
19/04/26
Runda-Kwibuka32: Inkotanyi ni Ubuzima, tuzahora dushimira Umutima w’Urukundo n’Ubwitange-Depite Nyabyenda Damien
19/04/26
Rugalika-Kwibuka32: Dufite Umutima wuzuye Icyizere n’Imbaraga zo gukomeza kubaho-Benedata Zacharie
19/04/26
Rugalika/Kwibuka32: Imbaraga z’Ingabo zatsinze Abajenosideri ziracyahari kandi zikubye kenshi-Depite Nyabyenda Damien
19/04/26
Itangazo ry’Inyandiko Imenyesha Imikirize y’Urubanza Ahatazwi

Abanyeshuri amagana n’abarimu muri Nijeriya bashimuswe, umwe muri bo aricwa

Umwanditsi
February 18, 2021

Muri Nijeriya, abantu bitwaje intwaro bateye ishuli ryisumbuye muri leta ya Niger, mu burengerazuba bwo hagati bw’igihugu, bashimuta abanyeshuli amagana n’abalimu babo, umwe mu banyeshuri yishwe arashwe.

Nk’uko umuvugizi wa Leta ya Niger yabitangaje, igitero cyabaye mu ma saa munani y’ijoro mu ishuli rya leta ryigisha siyansi mu karere kitwa Kagara. Abateye bari benshi kandi bambaye imyenda ya gisilikali, bafite n’intwaro ziremereye. Umunyeshuli umwe bamurashe arapfa.

Ishuli ryisumbuye rya Kagara ryigamo abanyeshuli bagera ku gihumbi, ariko umubare nyakuli w’abashimuswe nturamenyekana neza. Inzego z’umutekano zivuga ko zizeye ko ababashije guhunga baza kugaruka kugirango ibarura rishobore gukorwa neza. Igisilikali, gikoresheje n’indege, cyatangiye gushakisha abazimiye n’abashimuswe bajyanywe mu mashyamba.

Ntibaramenya abashimuse abanyeshuli b’i Kagara. Si ubwa mbere gushimuta abanyeshuli amagana mu mashuli yisumbuye bibaye muri Nijeriya. Hashize amezi abili abandi banyeshuli 344 i Kankara, muri leta ya Katsina, yegeranye na leta ya Niger. Boko Haram yatangaje ko ari yo yari yabatwaye. Nyuma y’imishyikirano na leta, barekuwe hashize icyumeru.

Muribuka kandi abanyeshuli b’abakobwa 276 bashimuswe na none na Boko Haram mu ishuli ryisumbuye rya Chibok, muri leta ya Borno iri mu burasirazuba bw’amajyaruguru y’igihugu cya Nijeriya, mu 2014. Abagera ku ijana muri aba bakobwa ba Chibok nkuko VOA ibitangaza na n’ubu ntibaraboneka.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5950 Posts

Politiki

4198 Posts

Ubuhinzi

152 Posts

Ubukungu

1049 Posts

Imyidagaduro

87 Posts

Imikino

156 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga