• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
19/04/26
Runda-Kwibuka32: Inkotanyi ni Ubuzima, tuzahora dushimira Umutima w’Urukundo n’Ubwitange-Depite Nyabyenda Damien
19/04/26
Rugalika-Kwibuka32: Dufite Umutima wuzuye Icyizere n’Imbaraga zo gukomeza kubaho-Benedata Zacharie
19/04/26
Rugalika/Kwibuka32: Imbaraga z’Ingabo zatsinze Abajenosideri ziracyahari kandi zikubye kenshi-Depite Nyabyenda Damien
19/04/26
Itangazo ry’Inyandiko Imenyesha Imikirize y’Urubanza Ahatazwi

Umusirikare w’Ubutaliyani yafatiwe mucyuho agurisha amabanga y’igihugu cye kuri Leta y’Uburusiya

Umwanditsi
March 31, 2021

Umusirikare wo mu ngabo z’Ubutaliyani zirwanira mu mazi yatawe muri yombi ari guha inyandiko z’ibanga umusirikare mukuru w’Uburusiya, nkuko polisi ibivuga.

Abo bagabo bahagaritswe na polisi ishinzwe kugenzura imyitwarire y’abasirikare (military police). Bacyekwaho ibyaha bikomeye bifitanye isano n’ubutasi ndetse n’umutekano w’igihugu.

Uwo musirikare w’Uburusiya, amakuru avuga ko yakoraga mu biro by’ubuhagarariye mu Butaliyani, biteganyijwe ko yirukanwa muri icyo gihugu.

Sergey Razov, ambasaderi w’Uburusiya mu Butaliyani, yahamagajwe i Roma na minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Ubutaliyani ngo atange ibisobanuro.

Polisi y’Ubutaliyani nkuko BBC ibitangaza yafatiranye “ubwo habaga inama yo mu ibanga hagati y’abo babiri, bafatwa ako kanya nyuma yuko umusirikare w’Ubutaliyani ahereje inyandiko agahabwa amafaranga”, nkuko itangazo ryayo ribivuga.

Urubuga rwa internet rw’ikinyamakuru Corriere della Sera cyo mu Butaliyani rutangaza ko impapuro zafatiwe mu nzu y’uwo musirikare wo mu ngabo zirwanira mu mazi zica amarenga ko yaba yatanze amabanga y’ingabo zihuriye mu muryango w’ubwirinzi bw’Uburayi n’Amerika (NATO/OTAN).

Iki kinyamakuru cyongeyeho ko ibyo bishyira mu kaga umutekano w’ibihugu bihuriye muri uwo muryango.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5950 Posts

Politiki

4198 Posts

Ubuhinzi

152 Posts

Ubukungu

1049 Posts

Imyidagaduro

87 Posts

Imikino

156 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga