• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
28/10/26
Kamonyi-Ngamba/Kabuga: Ukekwaho kujya kwiba yasize Ubuzima aho gucyura ibyibano  
28/10/26
Kamonyi-Kayenzi: Njyanama irishimira uruhare rwayo mu iterambere ry’Umuturage  
28/10/26
Kamonyi-Mugina: Dusoje manda twatorewe nk’Abajyanama nti dusoje kujya inama zubaka Igihugu-Migambi Eric
28/10/26
Amajyepfo: Abanyeshuri n’Abakozi ba Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye bahuguwe ku gukumira inkongi z’umuriro

Muhanga: Bamwe mu bagana ibiro by’ubutaka baranenga serivisi barimo guhabwa

Umwanditsi
September 7, 2022

Bamwe mu baturage bagana ibiro bishinzwe ibikorwaremezo, imiturire n’imikoreshereze y’ubutaka (One Stop Center) mu Karere ka Muhanga, baravuga ko bibasaba gutegereza igihe kirekire kugirango bahabwe serivisi zijyanye n’ibyangombwa. Bavuga ko imvano ya byose ari ihagarikwa rya bamwe mu bakozi bakoreraga ku masezerano y’akazi.

Mugemana Narcisse, umwe mu baturage utishimiye itangwa rya Serivisi muri ibi biro, avuga ko yasabye icyangombwa cyo guhinduza icyo ubutaka bwagenewe gukoreshwa, akirukanswa hafi ukwezi kose abwirwa ko ushinzwe kumuha icyangombwa ntawuhari.

Yagize ati” Twasabye ibyangombwa duhinduza icyo ubutaka bwemerewe gukoreshwa ariko biratangaje kubona mara ukwezi kurenga ngisabye, bahora bambwira ko uzakimpa adahari ngo nintegereze”.

Rukundo Safari Dieudonne, avuga ko yagabanyije isambu ye kugirango buri mwana abone ubutaka bwe, ariko ngo iyo ageze mu biro bamubwira ko serivisi ashaka uwakagombye kuyimuha adahari yahagaritswe mu kazi.

Yagize ati” Twasabye ko tugabanywa ubutaka bwacu maze buri wese agahabwa icyangombwa cye ariko iyo ugezeyo usanga nta bakozi bahari. Bambwiye ko uzampa serivisi adahari kandi twebwe duhora dusiragizwa, amakuru akavuga ko bahagaritse bamwe mu bakozi”.

Mukankiko Sperancia, avuga ko n’ubusanzwe serivisi zatangirwaga muri ibi biro zari zisanzwe zikemangwa kubera ruswa zivugwamo akavuga ko bishoboka ko aba bakozi bahagaritswe kubera ayo makuru avugwa.

Umuyobozi w’Ishami ry’Ibikorwaremezo, Imiturire n’Imikoreshereze y’Ubutaka, Eng Nzabonimpa Onesphore avuga ko icyuho kigaragara cyane. Ahamya kandi ko n’aba bakozi batongerewe amasezerano batarayahagarikirwa hari ibibazo by’abakozi kuko nk’ubu ngo bakagombye kuba bafite amakozi 17 none hari abakozi 5 gusa.

Yagize ati” Dufite icyuho mu bakozi kuko hari abakozi 3 baherutse guhagarikirwa amasezerano y’akazi, ariko bataranayahagarikirwa n’ubundi twari dufite icyuho ariko noneho byariyongereye cyane. Twakagambonye kugira abakozi 17 ariko nk’umujyi ukura kandi wegereye Kigali mu mpapuro twakagombye kuba dufite 24, ubu rero dufite abakozi hagati ya 5 n’u 8 ariko hari abakoze ibizamini nibaza icyuho kizagabanuka”.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu karere ka Muhanga, Bizimana Eric avuga ko aba bakozi koko bahagarikiwe amasezerano ndetse hari hashyizweho gahunda y’uko mu gihe aba bakozi batangaga serivisi bataraboneka hazajya hiyambazwa abakozi bo mu turere twa Ruhango na Kamonyi bagafasha mu gutanga izi serivisi abaturage baba basabye.

Akimana Jean de Dieu

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

6060 Posts

Politiki

4306 Posts

Ubuhinzi

156 Posts

Ubukungu

1086 Posts

Imyidagaduro

88 Posts

Imikino

162 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga