• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
17/05/26
Nyarubaka-Kwibuka32: Abantu nka Mukangango nti bazongera kubona umwanya n’ijambo muri iki gihugu cyacu-Visi Meya Uzziel
17/05/26
Kamonyi-EP Gishari: Abagize urwego rwa DASSO baremeye abana 10 bari barataye ishuri(Drop-Out)
17/05/26
Ngamba-Kwibuka32: Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi barashima ko gusaba kwabo kumviswe nyuma y’imyaka 32
17/05/26
Kamonyi-Kwibuka32: Urugaga rw’Abikorera/PSF rwiyemeje kubakira abarokotse Jenoside batishoboye, inzu 4

Nyarubaka-Kwibuka32: Abantu nka Mukangango nti bazongera kubona umwanya n’ijambo muri iki gihugu cyacu-Visi Meya Uzziel

Umwanditsi
May 17, 2026

Ibibondo, Impinja, Abana b’Abahungu basaga 100 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bazizwa ko ari Abatutsi. Biciwe ahazwi nko mu Gitega ho mu murenge wa Nyarubaka, aho babanzaga kwamburwa imyenda bambitswe ngo barebwe ko ari abahungu. Bishwe n’umugore Mukangango wasigaga abe mu rugo akajya kuri bariyeri kwica ab’abandi abaziza ko ari Abatutsi. Yagarutsweho mu Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, by’Umwihariko aha I Nyarubaka ahahoze ari muri Komine Musambira. Yagawe nk’Umugore wahesheje isura mbi abagore bagenzi be, Ababyeyi.

Mu gihe Ubuyobozi n’Abaturage b’Umurenge wa Nyarubaka n’ababatabaye mu Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko bibuka Abana b’Abahungu basaga 100 bishwe ndetse n’Ababyeyi, hagarutswe ku bugome butindi bw’umugore Mukangango wasigaga abe mu rugo akajya kuri Bariyeri aho yari atuye hazwi no mu Gitega cya Nyarubaka kwica Abana b’Abahungu b’Impinja, Ibibondo, Ibitambambuga ndetse n’Ababyeyi, bazira ko ari Abatutsi.

Uzziel Niyongira, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, yagarutse kuri uyu mugore Mukangango wari wuzuye umutima w’Urwango n’Ubugome byamuranze muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati“ Igihugu cyacu cyagize amakuba akomeye habaho abantu nka ba Mukangango. Umuntu yakwibaza ngo muri ibi bikorwa yakoze yungutse iki?. Ibikorwa nk’ibya Mukangango buri wese yumve ko bigayitse, buri wese yumve ko yahemutse, yishe Ibitambambuga, yica ibibondo, yagaragaje Ubunyamaswa bukabije, kubura ubumuntu no kubura Impuhwe”.

Yakomeje ati“ Ntabwo tubasha kugera ku kuri kw’ibitekerezo bya Mukangango n’ubugome yari afite. Ni ukuri!, kwica Abana n’Abagore ubundi birimo umugambi mubisha wo kurimbura inyoko muntu, by’umwihariko kurimbura Abatutsi bicwaga. Abantu nka Mukangango nti bazongera kubona umwanya n’ijambo muri iki Gihugu cyacu”.

Yibukije abaje Kwibuka ko Kwibuka ari igikorwa cyo gusubiza abazize Jenoside yakorewe Abatutsi agaciro bambuwe mu buryo bwo kwirengagiza ikiremwa muntu, ndetse kandi igikorwa cyo Kwibuka kikaba kirimo na gahunda yo guhumuriza abayirokotse kandi bigatanga imbaraga zo kwiyubaka no kubaka Igihugu.

Yagize, ati“ Dushimira ubwitange bw’Inkotanyi zahagaritse Jenoside zikabohora u Rwanda n’Abanyarwanda zirangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame. Nyuma y’imyaka 32, abari abana icyo gihe ubu ni abagabo n’abagore kandi ni imbaraga z’Igihugu kubera imiyoborere myiza”.

Yongeye, ati“ Aha iyo tuhageze, tuzirikana cyane Inkotanyi kuko Inkotanyi zaduhaye Igihugu, ziduha Ubuzima ari naho dushimangira ko Inkotanyi ari Ubuzima, kandi zikomeje no kuduha Umutekano”. Yakomeje yibutsa ko mu kwibuka ari no kuzirikana abaguye ku rugamba rwo guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi.

Visi Meya Uzziel, yasabye buri wese by’umwihariko Urubyiruko kwamaganira kure amacakubiri ayo ariyo yose yazana icyatuma umuntu atumvikana na mugenzi we cyangwa se yakongera kugarura indorerwamo y’amoko. Yasabye kandi Ababyeyi kwirinda kurangwa n’ingengabitekerezo ya Jenoside kuko hakigaragara bacye cyane bakiyivugira ku mashyiga bayibwira urubyiruko. Yibukije ko Ingengabitekerezo ya Jenoside n’ubwo yaba ari umuntu umwe uyifite ari uburozi kandi ngo nta burozi buba bucye.

Yagize ati“ Turasaba buri wese kwirinda kuturogera abana. Abana ni ab’Igihugu, nibo bazacyubaka ejo hazaza. Turasaba y’uko duha abana Amateka akwiye atarangwa mo icyo aricyo cyose cyazana amacakubiri, bityo bagakura ari Abanyarwanda badafite ikibazo icyo aricyo cyose kijyanye n’Amateka mabi yaranze Igihugu cyacu. Barindwe Ingengabitekerezo ya Jenoside bazarusheho kubaka iki Gihugu mu buryo burambye kandi buri muntu wese akibonamo”.

Abaje Kwibuka Abana b’Abahungu basaga 100 biciwe aha I Nyarubaka ndetse n’Abagore bahiciwe, buri wese yasabwe guharanira Kwigira, kurinda no gushyigikira ibyiza byagezweho, kubungabunga Umutekano no kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu ryubakiye ku miyoborere myiza irangajwe imbere na Perezida, Paul Kagame.

Nyuma y’igikorwa cyo Kwibuka, binyuze muri ba Mutimawurugo, baremeye abagore barokotse Jenoside batishoboye, aho hatanzwe ibiryamirwa (Matora 5) ndetse n’ibyo kwiyorosa, hatangwa amatungo magufi(Ihene 10).

Théogène Munyaneza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

No Comment! Be the first one.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5964 Posts

Politiki

4212 Posts

Ubuhinzi

152 Posts

Ubukungu

1051 Posts

Imyidagaduro

88 Posts

Imikino

158 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga