Amajyepfo: Polisi yataye muri yombi Abagabo 4 bakurikiranyweho ubujura bw’Inka 7
Ku bufatanye bwa Polisi, Inzego z’ibanze ndetse n’Abaturage bamaze gusobanukirwa neza ko gutanga amakuru neza kandi ku gihe ari ingenzi ndetse bikaba n’uruhare rwabo mu gukumira no kurwanya ibyaha, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yataye muri yombi abagabo bane bakurikiranyweho ubujura bw’inka 7, aho Inka 5 zafatiwe mu Karere ka Nyaruguru naho 2 zigafatirwa mu Karere ka Huye.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko mu rugendo rwo gukumira no kurwanya ibyaha, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo ikomeje ibikorwa by’ubukangurambaga kandi ko birimo gutanga Umusaruro ufatika, ari no muri urwo rwego ku makuru yatanzwe n’abaturage Polisi yataye muri yombi abagabo bane bamaze kwiba inka zirindwi, aho Inka 5 zafatiwe mu Karere ka Nyaruguru mu Murenge wa Nyagisozi, naho Inka 2 zifatirwa mu Karere ka Huye mu Murenge wa Kigoma.
Uko ari bane bose, Polisi yamaze kubashyikiriza urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha/RIB, aho nabo batangiye iperereza ku byaha bakekwaho. Ni mu gihe kandi Inka zose uko ari 7 zamaze gusubizwa ba nyirazo.
CIP Hassan Kamanzi, avuga ko Polisi ikomeje gushimira abaturage bamaze gusobanukirwa neza ko Umutekano ari inshingano rusange, aho batanga amakuru neza kandi ku gihe bagamije gukumira no kurwanya ibyaha.
Polisi, ikomeje kandi kuburira uwo ariwe wese utekereza kwishora mu bikorwa bigayitse by’ubujura guhita abihagarika byihuse kuko ntawe uzihanganirwa kandi nta n’uzacika Polisi kuko iri maso ndetse n’abaturage bakaba bamaze gusobanukirwa neza uruhare rwabo mu gukumira no kurwanya ibyaha batanga amakuru neza kandi ku gihe.
Abakora ibyaha kimwe n’abatekereza kubyishoramo, baraburirwa ndetse bibutswa ko amayeri yabo yose Polisi yamaze kuyatahura nkandi ko uwo ariwe wese uzabikinisha azajya abifatirwamo agashyikirizwa Ubugenzacyaha/RIB.
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo yaryo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ndetse n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe(1,000,000Frws) ariko atarenze Miliyoni ebyiri (2,000,000 Frws), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri (2) iyo; Uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira; Iyo kandi kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije; Iyo kwiba byakozwe n’umukozi wa Leta yishingikirije imirimo ye cyangwa umuntu ushinzwe imirimo iyo ari yo yose ifitiye abaturage akamaro; Iyo uwakoze icyaha yiyitiriye izina cyangwa yitwaje ibimenyetso biranga umukozi wa Leta cyangwa by’umuntu ushinzwe umurimo rusange ufitiye abaturage akamaro abeshya ko yabitumwe n’urwego rwa Leta; Iyo kandi kwiba byakozwe nijoro, ndetse n’Iyo kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.
Amatungo, Inka zasubijwe ba nyirazo;




intyoza
No Comment! Be the first one.