• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/06/26
Imodoka y’Ibitaro bya Remera Rukoma yahitanye ubuzima bw’Umuntu abandi barakomereka
09/06/26
Paris: Ibyo wamenya kuri Dr Eugène Rwamucyo watangiye Ubujurire ku byaha bya Jenoside
09/06/26
Amajyepfo: Polisi yataye muri yombi Abagabo 4 bakurikiranyweho ubujura bw’Inka 7
09/06/26
Remera Rukoma/Kwibuka32: Iyo hatabaho Inkotanyi na Perezida Paul Kagame Igihugu cyari kirangiye-Visi Meya Uzziel

Imodoka y’Ibitaro bya Remera Rukoma yahitanye ubuzima bw’Umuntu abandi barakomereka

Umwanditsi
June 9, 2026

Ahagana ku I saa kumi n’igice z’Umugoroba wo kuri uyu wa 8 Kamena 2026, Imodoka y’Ibitaro bya Remera Rukoma yerekezaga I Kigali itwaye abakozi b’ibitaro ba biri n’abandi babiri bahakora amasuku, yakoze impanuka umwe muri bo ahasiga Ubuzima abandi batatu barimo na Shoferi barakomereka.

Amakuru intyoza.com ikesha umwe mu baturage wayihaye aya makuru ariko kandi anemezwa n’ibitaro bya Remera Rukoma, ni uko iyi Modoka yakoze impanuka imaze kwambuka ikiraro cya Nyabarongo hafi y’uruganda rwa Ruliba.

Umokozi w’Ibitaro bya Remera Rukoma ushinzwe Itangazamakuru n’itumanaho, yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko iyi mpanuka yabaye ubwo umushoferi w’iyi modoka yahuraga n’umumotari, ashatse gukatira Motari kuko ngo yari yamusatiriye ipine ry’imodoka ry’inyuma rivamo, niko kwibirandura, batatu barimo Shoferi n’abakozi b’amasuku ku bitaro barakomereka, mu gihe umugore umwe wakoreraga ibitaro yapfuye.

Aba babiri bakomeretse, nkuko uyu mukozi ushinzwe Itangazamakuru n’Itumanaho mu bitaro yabibwiye intyoza.com, impamvu batitwa abakozi b’ibitaro bya Remera Rukoma ni uko nta masezerano y’akazi bafitanye n’ibitaro nk’abakozi babyo, ahubwo ni abakozi ba Kampuni ikora ibijyanye n’isuku n’isukura mu bitaro.

Uwapfuye ni uwitwa Umutoni Anathalie ari nawe wari umukozi w’Ibitaro bya Remera Rukoma wari utwawe na Shoferi w’iyi modoka witwa Uwizeyimana Gabriel, aho bari bagiye kuzana Umwuka w’Abarwayi(Bomboni) I Kigali. Ni mu gihe bariya bakozi bandi babiri bakomeretse ngo bari abo gufasha mu gupakira ibyo bari bagiye kuzana.

Théogène Munyaneza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

No Comment! Be the first one.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5979 Posts

Politiki

4226 Posts

Ubuhinzi

154 Posts

Ubukungu

1057 Posts

Imyidagaduro

88 Posts

Imikino

158 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga