• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/06/26
Imodoka y’Ibitaro bya Remera Rukoma yahitanye ubuzima bw’Umuntu abandi barakomereka
09/06/26
Paris: Ibyo wamenya kuri Dr Eugène Rwamucyo watangiye Ubujurire ku byaha bya Jenoside
09/06/26
Amajyepfo: Polisi yataye muri yombi Abagabo 4 bakurikiranyweho ubujura bw’Inka 7
09/06/26
Remera Rukoma/Kwibuka32: Iyo hatabaho Inkotanyi na Perezida Paul Kagame Igihugu cyari kirangiye-Visi Meya Uzziel

Paris: Ibyo wamenya kuri Dr Eugène Rwamucyo watangiye Ubujurire ku byaha bya Jenoside

Umwanditsi
June 9, 2026

Dr Eugène Rwamucyo, Umunyarwanda wavutse tariki ya 6 Kamena 1959 i Munanira (komini Gatonde, Perefegitura ya Ruhengeri). Yabaye Umuyobozi w’Ikigo cya Kaminuza y’u Rwanda gishinzwe ubuzima rusange(Centre universitaire de santé public(CUSP), aba mwarimu muri Kaminuza. Kuri uyu wa 09 Kamena 2026, yatangiye ubujurire mu rukiko rw’I Paris ho mu Bufaransa ku byaha bya Jenoside akurikiranyweho. Ni nyuma y’uko atishimiye imikirize y’urubanza, aho urukiko rwa rubanda rw’I Paris mu Bufaransa rumuhamije ibyaha bya Jenoside rukamuhanisha imyaka 27 y’igifungo.

Ibyaha Dr Eugène Rwamucyo yahamijwe ni; Ubufatanyacyaha muri Jenoside, Kubiba urwango rwangisha Abatutsi, Ubufatanyacyaha ku byaha byibasiye inyoko muntu no Gufatanya mu gutegura ibyo byaha. Urukiko rwamuhanaguyeho icyaha cyo Gukora jenoside ku giti cye ndetse n’ibyaha byibasiye inyoko muntu byasabaga ibimenyetso bifatika byerekana uruhare rwe rutaziguye mu bwicanyi.

Dr Eugène Rwamucyo, ashinjwa cyane kuba yaritabiriye inama z’abayobozi b’abicanyi i Butare, mu 1994. Akekwaho kandi kuba yarayoboye ibikorwa byo gushyingura imibiri y’abasivili b’Abatutsi hagati ya Mata na Nyakanga 1994, ndetse no kuba yarategetse ko abakomeretse bahorahozwa abandi bagashyingurwa batarashiramo umwuka.

Ku itariki ya 02/09/2009, urukiko rwa Gacaca rw’I Ngoma (Huye) rwamukatiye igifungo cya burundu nyuma yo kumuhamya icyaha cyo gushinga imitwe y’abicanyi yashishikarije ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside, Gutanga ibikoresho byo kwica no gushimuta( enlèvement ) abagore n’abakobwa b’Abatutsi hagamijwe kubafata ku ngufu.

Taliki ya 17/10/2009, Dr Eugène Rwamucyo yahagaritswe mu kazi by’agateganyo aho yakoraga nk’umuganga muri Centre hospitalier Sambre-Avesnois de Maubeuge, nyuma y’inyandiko ya Interpol imushinja kuba yaragize uruhare mu itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Muri Mata 2010, yirukanwe burundu n’ibyo bitaro, aho yahise atura mu Bubiligi.

Taliki ya 26/05/2010, Dr Eugène Rwamucyo yitabiriye umuhango wo gushyingura Jean Bosco Barayagwiza i Sannois (Val-d’Oise), mu Bufaransa ari naho yafatiwe. Ku ya 15 Nzeri 2010, nyuma y’iminsi 113 afunzwe by’agateganyo, abacamanza b’Urukiko rw’Ubujurire rwa Versailles banze icyifuzo cyo koherezwa mu Rwanda, bategeka ko ahita arekurwa.

Mu mwaka wa 2013, Urukiko rw’i Paris rwamushinje kuba mu mugambi mubisha wo gukora Jenoside (participation à une entente en vue de commettre le crime de genocide), kugira uruhare mu bya Jenoside n’ubufatanyacyaha muri Jenoside, rwemeza ko atangira gukurikiranwa (placé sous le statut de témoin assisté) .

Mu Ukwakira 2020, abacamanza b’Abafaransa bakora iperereza (juges d’instruction), ndetse n’urugereko rw’iperereza (chambre d’instruction) muri Nzeri 2022, bategetse ko Dr Eugène Rwamucyo yoherezwa kuburanishirizwa mu Rukiko rwa rubanda(cour d’assise)i Paris agakurikiranwaho ibyaha bya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Ku ya 30/10/2024, nibwo Urukiko rwa rubanda rwa Paris rwamukatiye igifungo cy’imyaka 27 rumuhamije ubufatanyacyaha muri Jenoside n’Ubufatanyacyaha mu byaha byibasiye inyokomuntu.

Kuri uyu wa mbere Tariki 08/06/2026, habayeho kuvugurura Urutonde cyangwa se Liste rw’Inyangamugayo guhera ku I saa yine(Révision de la liste des jurés d’assises). Ni mu gihe kuri uyu wa Kabiri Tariki ya 09/06/2026 habayeho Gutora inteko y’Inyangamugayo izaburanisha no gutangira iburanisha(Constitution du jury et ouverture des débats). Nta gihindutse, biteganijwe ko urubanza rwa Dr Eugène Rwamucyo, ruzageza taliki17/07/2026.

Théogène Munyaneza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

No Comment! Be the first one.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5979 Posts

Politiki

4226 Posts

Ubuhinzi

154 Posts

Ubukungu

1057 Posts

Imyidagaduro

88 Posts

Imikino

158 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga