Kamonyi-Nyamiyaga: Yaguwe gitumo arimo gusambanya ufite uburwayi bwo mu mutwe
Ahagana ku isaa munani zo kuri uyu wa 8 Kamena 2026 mu Mudugudu wa Kiranzi, Akagari ka Kidahwe mu gashyamba kari hafi n’urwunge rw’amashuri rwa Ruyumba, umugabo utagira isoni yaguwe gitumo yihereranye umugore ufite uburwayi bwo mu mutwe arimo kumusambanya.
Abagore batambukaga ku muhanda hafi n’aho uyu mugabo yasambanyirizaga uyu mugore ufite uburwayi bwo mu mutwe nibo bumvise nyiri ugukorerwa aya mahano ataka, barebye basanga arimo gusambanywa ariko babura ubutabara, gusa bahitamo kuvuza akamo, bashyira induru ku munwa baratabaza.
Mu gutabaza, haje umugabo uzwi ku izina rya Kazungu nawe wari muri uyu muhanda yigiriye mu bukwe uretse ko ari n’umuturage wa hafi ariko mu wundi mu dugudu, aba ariwe ugera bwa mbere aho uyu mugabo yarimo asambanyiriza uyu mugore kuko abo babyeyi batambukaga bari batinye.
Kazungu, ku murongo wa Terefone ye ngendanwa yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com uko byatangiye n’uko yisanze ariwe utabaye. Ati“ Abantu bumvise uwasambanywaga ataka ni aba mama kandi ni impande y’umuhanda aho banyuraga, kubera ko nanjye nari mu rugendo nigendera mu bukwe, numva akaruru bavuga ngo ni mudutabare ni mudutabare, hano hepfo hari umugabo wafashe umuntu none arimwo avuza induru, ndiruka njyayo mpageze nsanga yamufashe yamushyize ku bibero bye, amwiyicajeho arimo kumusambanya”.
Yakomeje ati“ Abonye ntarutse mbasatira, yamusunitse amwikuraho arwana no kwambara ipantaro, ariko ashaka no kwiruka ndamubwira nti wikwiruka kuko ntunsiga kandi n’ibintu ukoze ntabwo aribyo. Uriya muntu ukoreye ibi tujya tumubona nk’umurwayi, ntabwo wakamukoreye ibi bintu”.
Kazungu, yakomeje abwira intyoza.com ko uyu mugabo waguwe gitumo asambanya uyu mugore ufite uburwayi bwo mu mutwe, yabonye isura ye adasanzwe ayizi muri aka gace. Yahise yitabaza ubuyobozi, ahamagara Mudugu we wa Nyamiyaga kuko ariwe yarafitiye Nomero, amusaba kubatabariza birakorwa ngo haza umwe mu bashinzwe umutekano mu Mudugudu, batwara uyu mugabo. 
Iki kibazo, nubwo ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyamiyaga budashaka kugira icyo buvuga, amakuru intyoza.com ifitiye gihamya ni uko uyu mugabo waguwe gitumo asambanya uyu mugore ufite uburwayi bwo mu mutwe ubu ari mu maboko atari aye.
Théogène Munyaneza
No Comment! Be the first one.