• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
25/09/26
Kamonyi-Nyamiyaga: Urujijo ku mwana w’imyaka 7 bivugwa ko yishe murumunawe
25/09/26
Kamonyi-Rukoma: Urugomo rwo gutemana rwaviriyemo umwe urupfu undi arakomereka
25/09/26
Kamonyi-DEMICO Ltd: Abagore bakora mu bucukuzi bw’Amabuye y’agaciro nabo bihesheje agaciro
25/09/26
Kamonyi/2021-2026: Bishimiye Urugendo rw’imyaka 5 ku buyobozi bw’Akarere bamurika ibyagezweho

Kamonyi-Nyamiyaga: Urujijo ku mwana w’imyaka 7 bivugwa ko yishe murumunawe

Umwanditsi
September 25, 2026

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 23 Nzeri 2026, mu Mudugudu wa Rugarama, Akagari ka Kidahwe, Umurenge wa Nyamiyaga ho mu karere ka Kamonyi, ababyeyi bari bagiye kwahira ubwatsi bw’amatungo, batunguwe no kugaruka mu rugo basanga umwana wabo Iyabivuze Blaise w’imyaka itatu n’amezi ane basize ari muzima yapfuye akubiswe Isuka ya Majagu mu mutwe. Abatabaye mbere ndetse n’ababyeyi b’umwana nti bavuga rumwe kuri uru rupfu.

Mu butumwa bwatanzwe mbere umwana akimara gupfa, bwavugaga ko umwana witwa Iyabivuze Blaise w’imyaka itatu y’amavuko mwene Vuguziga Pierre na Ugirimbabazi Joseline yakubiswe Isuka ya Majagu mu mutwe ahita apfa. Ni ubutumwa kandi bwagaragazaga ko iyo suka yayikubiswe na mukuru we witwa Irakoze Prince w’imyaka irindwi ubwo barimo bakina banahinga.

Umwe mu batabaye mbere akaba n’umwe mu buyobozi bw’inzego z’ibanze yabwiye intyoza.com ko urupfu rw’uyu mwana rwabaye saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba ariko ko nk’uko babibwiwe na mukuru w’uyu Nyakwigendera, rwatewe n’isuka ya Majagu yamwikubise mu mutwe.

Yagize ati“ Twasanze umwana yicaye iruhande rw’Umurambo na ya suka ya Majagu. Abidusobanurira uko byagenze, yatubwiye ko yari ari kumwe na murumuna we, akavuga ko Majagu yayimanitse ku mugunguri ikamanuka ikikubita kuri murumuna we mu mutwe agahita apfa”. Akomeza avuga ko umwana yahise agenda ahuruza umuturanyi w’umusaza utuye aho ku ruhande, amusaba ku mutabara kuko murumuna we apfuye.

Agira kandi ati“ Umusaza ahageze yasanze Majagu wa mwana yayishingujemo amaraso ariho. Noneho kubera ko abantu bose bamaze kumenya amabwiriza yo kudakora ku murambo, yahagaze nti yakora ho. Uwo mwana aho yicaye kuva tuhageze yahavuye ku isaha ya saa tanu zishyira saa sita dufashe umwanzuro wo kujyana umurambo I Rukoma kuko inzego zibishinzwe twatabaje zo ku Mugina babwiye umubyeyi w’umwana ko batabashije kuhagera, ahubwo ko bafata umurambo bagaca ku murenge wa Rukoma bakabwira RIB yaho ikabafasha bakageza umurambo ku bitaro ibahaye igipapuro kibinjizamo”.

Akomeza avuga ko uyu Murambo abaturage n’Ubuyobozi kuva ku Mudugudu n’Akagari aribo birwarije barawuhakura nta rwego rundi ruhageze nyamara batabaje bakabwirwa ko bagenda bagafashirizwa I Rukoma.

Uyu muturage, avuga ko mu kujyana Umurambo nk’abari bahari kuva ku Mudugudu, Akagari ndetse n’abaturage bahavuye bemeranijwe ko urupfu rw’uyu mwana rwaturutse kuri iyo mpanuka y’umwana wari ufite isuka ya Majagu ari kumwe na murumuna we, ariko ngo bakaza gutungurwa no kuba ababyeyi baje bahinduye Dosiye, bagaragaza ko ngo hari umwana wahanyuze ajya kwahira ari we wabaye nyirabayazana w’uru rupfu.

Vuguziga Pierre hamwe na Ugirimbabazi Joseline, Ababyeyi ba Nyakwigendera babwiye intyoza.com ko Umwana wabo yababwiye ko ubwo bari ku irembo bakina haje umwana wo mu baturanyi afite umufuka na Nanjoro agiye kwahira ubwatsi, uyu Nyakwigendera ngo amwambura Nanjoro yari afite ariko ku ruhande hakaba harambitse Majagu. Uwambuwe Nanjoro ngo yabatuye Majagu yari hafi aho asaba Nyakwigendera kumuha Nanjoro ye. Ubwo bagundaguranaga, mukuru w’uyu Nyakwigendera yaje gutabara murumuna we, muri uko kugundagurana nibwo ngo Majagu yikubise mu mutwe wa Iyabivuze Blaise ahita apfa.

Ubwo intyoza.com twahamagaraga Umuyobozi w’Umurenge wa Nyamiyaga, Mwizerwa Rafiki ntabwo yabonetse ku murongo wa Terefone ye ngendanwa.

Théogène Munyaneza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

No Comment! Be the first one.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

6036 Posts

Politiki

4282 Posts

Ubuhinzi

155 Posts

Ubukungu

1081 Posts

Imyidagaduro

88 Posts

Imikino

162 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga