• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
16/10/26
Kamonyi-Rukoma: Bamwe mu bakekwaho gutema Umuntu bakamuca ikiganza batawe muri yombi, Uwatemwe ageze CHUB
16/10/26
Uko Minisitiri Dr Jean Damascene Bizimana avuga akaga gakomeye u Rwanda rwagize na banyirabayazana
16/10/26
Ruhango: Polisi yafashe abasore 4 bakekwaho ubujura bw’ihene 6
16/10/26
Kamonyi: Abarimu barasabwa kurushaho kuba Intangarugero, Gukunda Umurimo no ku wunoza

Kamonyi: Abagize Inama njyanama barishimira ko nta gikuba cyacitse rwagati muri bo mu myaka 5 ishize

Umwanditsi
September 30, 2026

Kuva 2021 kugera kuri uyu wa 30 Nzeri 2026, imyaka itanu irashize abatorewe kuba mu nshingano z’abagize Inama njyanama y’Akarere ka Kamonyi ari nabo bitoyemo Nyobozi bari kumwe bose mu nshingano nk’abajyanama. Ubwo kuri uyu wa Gatatu bari mu nama isanzwe ari nayo ya nyuma muri manda yabo, bagaragaje ko bishimira Gushyira hamwe, Ubufatanye byabaranze. Bavuga ko bishimira ko nta wabavuyemo ku bwo kunanirwa inshingano yatorewe.

Nyoni Lambert, Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka kamonyi wanashimiwe n’Abajyanama bagenzi be ku bwo kuba yarabayoboye muri iyi manda y’imyaka 5, bamushimiye ko yabayoboye neza, ko yayoboraga Inama zigusha ku ntego kandi agaharanira kudapfusha igihe ubusa.

Avuga ko urugendo rw’imyaka 5 rurimo byinshi byo kwishimira nk’Abajyanama ku musanzu wabo mu kubaka Igihugu, ariko kandi ko ibyo bakoze bitari gushoboka iyo badashyira hamwe. Ati“ Imyaka 5 irashize!. Ikintu gikomeye twakwishimira ni imikoranire hagati yacu nk’abajyanama, Imikoranire na Nyobozi, Imikoranire n’izindi nzego zirimo n’Abaturage!, Byagenze neza nta byacitse byigeze biba, ni ibintu byo kwishimirwa cyane”.

Ku kuba nta gikuba, nta byacitse yagize, ati“ Muri za Njyanama zindi hari aho byagiye bigaragara ku kugongana kw’Inzego zimwe na zimwe, Nyobozi bakagongana, Abajyanama hagati yabo hakaba hari ibibazo, Abakozi ugasanga ni rwaserera, Abajyanama hakaba abegura mu rugendo hagati bitewe no kunanirwa cyangwa se kunanizwa, ariko twebwe dusoje neza. Abagiye bagiye ku buryo busobanutse kuko hari uwazamuwe mu mirimo yindi, hari uwagiye gukomeza amashuri(PHD), hari uwagiye ku bwo kurangiza Manda ya PSF, mbese kuri twe nta kibi, nta byacitse muri twe, twakoreye hamwe nk’Abesamihigo”.

Abajyanama, bagarutse ku gusaba ko Leta yakwinjira mu buryo bufatika mu mikorere n’Imikoranire ya bugufi n’Ibitaro bya Remera Rukoma bisanzwe ari iby’Itorero EPR, bavuga ko iyo barebye imikorere yabyo, bigaragara ko byasigaye inyuma nyamara abo byitaho umunsi ku munsi ari Abanyarwanda Igihugu n’Ubuyobozi muri rusange bashinzwe kureberera.

Ati“ Iyo urebye inyubako y’Ibitaro bya Remera Rukoma, ukareba imicungire yabyo, ukareba uko bikora, wagereranya n’ibi bitaro bya Leta by’amavuriro y’ikitegererezo, usanga bikeneye inkunga cyangwa se bikeneye ko Leta yabishyiramo inkunga y’imbaraga zikomeye, ikinjiramo”. Ibi bitaro biri mu gihombo cy’amamiriyoni, Perezida Nyoni Lambert yirinze kuvuga umubare.

Hanenzwe itangwa ry’amwe mu masoko usanga hari ibyirengagizwa bijyanye n’amategeko n’amabwiriza. Hagarukwa kandi kuri rwiyemezamirimo watsindiye isoko ryo gutanga imodoka zikoreshwa by’umwihariko igihe Abajyanama bagiye mu baturage. Bavuga ko babazaniraga Imodoka zishaje, zituma ivumbi, abashoferi bambaye nabi, bafite impumuro mbi. Hifujwe ko ibyo ku bazagaruka muri manda itaha bakwiye Kubica.

Hagarutswe ku bizamini biherutse gukorwa ku myanya yo mu tugari, aho ubu Akagari kagizwe n’abakozi batatu. Havugwa ko muri ba Gitifu basanzwe b’Utugari hari 13 bagiye mu myanya mishya, ariko kandi havugwa ko hari utugari tutabonye ba Gitifu, aho hazasabwa ko ababishinzwe bakoresha ikizamini cyuzuza imyanya isigaye. Havuzwe kandi ko ikijyanye no gushyira mu myanya abatsinze buri wese akamenya aho yerekezwa biteganijwe mu kwezi kwa Cumi.

Nyoni Lambert, Perezida w’Inama Njyanama icyuye Igihe, Atanga ubutumwa ku bazagira amahirwe yo kugaruka muri Manda itaha, ababwira ko bakwiye kuzirikana ko Gahunda nta yindi uretse gushyira Umuturage ku Isonga, Guharanira Iterambere, kugendera muri gahunda y’Igihugu ariko kandi bazirikana ko harangira manda ku rwego rw’Akarere katarangiye Manda y’Igihugu kuko kizahoraho, ko bityo no kugikorera bitagira igihe birangirira igihe cyose umuntu ari muzima.

Théogène Munyaneza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

No Comment! Be the first one.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

6051 Posts

Politiki

4297 Posts

Ubuhinzi

155 Posts

Ubukungu

1085 Posts

Imyidagaduro

88 Posts

Imikino

162 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga