• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
05/10/26
Kamonyi-Rukoma: Abana 2 bagiye kwidumbaguza mu cyobo cyacukurwagamo amabuye y’agaciro barapfa
05/10/26
Kamonyi-Runda/Umuganda: Urubyiruko rwasabwe kutarekura amahirwe y’icyizere Igihugu kibafitiye
05/10/26
Kamonyi: Umusaza w’imyaka 78 n’Umusore w’imyaka 22 y’amavuko bishwe mu ijoro rimwe
05/10/26
Kamonyi-Ngamba: Urubyiruko rurasabwa kugira uruhare rukomeye mu gusigasira ibyagezweho

Kamonyi-Rukoma: Abana 2 bagiye kwidumbaguza mu cyobo cyacukurwagamo amabuye y’agaciro barapfa

Umwanditsi
October 5, 2026

Kuri iki cyumweru Tariki ya 4 Ukwakira 2026, ahagana ku i saa cyenda z’amanywa, Abana 2, uwitwa Byishimo w’Imyaka 14 y’Amavuko na Irabizi w’Imyaka 14 y’amavuko bo mu Murenge wa Ngamba, bamanutse bagiye kuvoma amazi mu rugabano rwa Kazirabonde ya Ngamba na Gishyeshye ya Rukoma, aho kuvoma babanza kujya kwidumbaguza mu mazi ari mu byobo by’ahacukurwaga Amabuye y’agaciro, uko bagiye bose nta wagarutse ari muzima, baguyemo barapfa.

Amakuru intyoza.com yamenye ni uko aba bana, bose ari abo mu Kagari ka Kazirabonde, bagiye ari batatu binjira mu cyobo cyuzuye amazi ari babiri, mugenzi wabo wasigaye i musozi niwe wabonye batagarutse yiruka ajya gutabaza.

Ahanyura amazi amanuka ajya muri ibyo byobo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngamba, Jean Damascene Mudahemuka yabwiye intyoza.com ko aba bana uko ari babiri bigaga mu rwunge rw’Amashuri/GS Masogwe. Avuga kandi ko Abaturage, inzego zitandukanye z’Ubuyobozi zirimo n’iz’Umutekano batabaye, abana bagakurwamo bapfuye, aho imirambo yabo yahise yoherezwa ku bitaro bya Remera Rukoma gukorerwa Autopsy.

Mandera Innocent, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma ari naho hari ibi byobo byaguyemo abana, byahoze bicukurwamo amabuye y’agaciro n’abazwi ku izina ry’Abahebyi, yabwiye intyoza.com ko ibi byobo biri mu bisa n’imikoki y’imisozi ihuza Ngamba na Rukoma, ko aho baguye ari ku ruhande rwa Rukoma.
Turacyakurikirana ku kumenya niba koko aha hantu abana baguye ari ahacukurwaga n’abazwi ku izina ry’Abahebyi cyangwa se niba ari ahakorerwaga n’abantu cyangwa Kampuni bahashaka amabuye kuko bijya bibaho kenshi ahakorerwa ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ko iyo hari impanuka ihabaye, hashakishwa uburyo abakabibajijwe babihunzwa bikitirirwa abahebyi kuko bo ntaho babarizwa, bitewe n’uko bakora ibitemewe.
Théogène Munyaneza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

No Comment! Be the first one.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

6047 Posts

Politiki

4293 Posts

Ubuhinzi

155 Posts

Ubukungu

1084 Posts

Imyidagaduro

88 Posts

Imikino

162 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga