• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
06/10/26
Kamonyi: Abarimu barasabwa kurushaho kuba Intangarugero, Gukunda Umurimo no ku wunoza
06/10/26
Kamonyi-Rukoma: Abana 2 bagiye kwidumbaguza mu cyobo cyacukurwagamo amabuye y’agaciro barapfa
06/10/26
Kamonyi-Runda/Umuganda: Urubyiruko rwasabwe kutarekura amahirwe y’icyizere Igihugu kibafitiye
06/10/26
Kamonyi: Umusaza w’imyaka 78 n’Umusore w’imyaka 22 y’amavuko bishwe mu ijoro rimwe

Kamonyi: Abarimu barasabwa kurushaho kuba Intangarugero, Gukunda Umurimo no ku wunoza

Umwanditsi
October 6, 2026

Mu kwizihiza umunsi mukuru mpuzamahanga wa mwarimu wabaye kuri uyu wa mbere Tariki ya 5 Ukwakira 2026, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere yasabye Abarimu kuba intangarugero mu kazi kabo, Gukunda umurimo no kurushaho kuwunoza, Kwihesha agaciro imbere y’abo barera, Guhanga udushya no gufasha abanyeshuri gukuza impano bifitemo kuko ari nyinshi.

Meya Dr Nahayo, avuga ko kwizihiza uyu munsi wa mwarimu biri mu rwego rwo kwereka mwarimu ko ari uw’agaciro ariko kandi ari no mu rwego rwo ku mushimira uruhare rwe mu burezi no guteza imbere Igihugu.

Agira kandi ati“ Mwarimu niwe mutima w’Uburezi, niwe utoza abana Ubumenyi, Indangagaciro n’Ubushobozi, kandi niwe ubategurira kuzaba abayobozi n’abaturage beza b’u Rwanda”.

Meya Dr Nahayo Sylvere, ashimangira ko mu kwizihiza uyu munsi ari n’uburyo bwiza bwo kumenyekanisha, kwerekana uruhare rwa mwarimu mu kubaka Ubukungu bushingiye ku bumenyi ndetse no mu kugera mu cyerekezo 2050 Igihugu cyihaye, ko kandi ku kijyanye n’Ireme ry’Uburezi ndetse n’Ikoranabuhanga, byose bigaragaza ko mwarimu ari inkingi ikomeye.

Avuga kandi ati“ Uyu munsi turawizihiza kandi kugira ngo tuzirikane ku byo mwarimu ahura nabyo, tumwumve, twumve ibyifuzo bye dufatanye mu gushaka ibisubizo byamufasha gukora neza akazi ke. Ni umwanya kandi wo kurengera no guteza imbere umwuga w’uburezi no gushimangira Ubufatanye hagati y’abarimu, Ubuyobozi ndetse n’abafatanyabikorwa mu kuzamura ireme ry’Uburezi”.

Akomeza avuga ko uyu ari n’umwanya wo guha Abarimu uburyo bwo kongera gutekereza, kwisuzuma no gutekereza uburyo hakosorwa ibitaragenze neza, binyuze mu gukomeza kwihugura guhoraho, kuko ngo mwarimu akwiye gukomeza kwihugura kugira ngo ubumenyi afite burusheho kujyana n’igihe ndetse n’icyerekezo cy’Isi by’umwihariko icyerekezo cy’Igihugu.

Meya Dr Nahayo, Asaba abarimu gukomeza mu cyerekezo cyiza barimo, Kwihesha agaciro mu bo barera ariko kandi no mu muryango Nyarwanda muri rusange. Ati “ Mukomeze rero kuba Intangarugero nk’uko n’ubundi mwari muri, mukunde Umurimo kandi mukomeze kurushaho kuwunoza. Muhange udushya kandi mufashe abanyeshuri gukuza impano bifitemo kuko abana turera bafite impano nyinshi, dukomeze kubafasha kugira ngo zikomeze kugenda zikura”.

Meya Dr Nahayo Sylvere, yasabye abayobozi batandukanye mu karere ka Kamonyi by’umwihariko abari mu burezi ndetse n’abafatanyabikorwa gukomeza gufatanya n’abarimu, kubegera no kubumva hagamijwe ko abafite ibibazo bishobora kubangamira akazi kabo ka buri munsi bafashwa ngo bishakirwe ibisubizo.

Umunsi mpuzamahanga wa mwarimu, washyizweho Tariki 5 Ukwakira 1966, wizihizwa buri mwaka hagamijwe gushimira no kuzirikana uruhare rukomeye mwarimu agira mu burezi ariko kandi n’uruhare rwe mu Iterambere ry’Igihugu. Ku rwego rw’Akarere ka Kamonyi, uyu munsi wizihirijwe mu murenge wa Rugalika, ahari abarimu basaga 500.

Insanganyamatsiko y’Umunsi mpuzamahanga wa mwarimu y’uyu mwaka wa 2026, igira iti“ Gushyigikira abarimu: Imyaka 60 yo kurengera umwuga w’Uburezi, Kuwuteza imbere no Gutegura ahazaza hacu”.

Ibirori by’Umunsi mpuzamahanga wa mwarimu byasojwe n’Ubusabane, gusangira.

Théogène Munyaneza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

No Comment! Be the first one.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

6048 Posts

Politiki

4294 Posts

Ubuhinzi

155 Posts

Ubukungu

1084 Posts

Imyidagaduro

88 Posts

Imikino

162 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga