• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
06/11/26
Kamonyi-Ngamba: Umusaza Kanyarutoki yanze icyiciro cya Mituweli gisaba ko Leta imufasha, Ati“ u Rwanda ruraryoshye pe!”
06/11/26
RIB yerekanye 11, itanga gasopo kubijandika mu kwangiza ibikorwaremezo, abiba Intsinga
06/11/26
Amajyepfo: Polisi y’u Rwanda yasubije abaturage ibikoresho by’ikoranabuhanga bari baribwe
06/11/26
Barangije ibihano ariko ubusembwa bukomeza kubazitira

Ruhango: Polisi yafashe abasore 4 bakekwaho ubujura bw’ihene 6

Umwanditsi
October 10, 2026

Ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’inzego z’ibanze, hafashwe abasore 4 bakekwaho kwiba ihene 6 z’abaturage mu Murenge wa Kinazi, Akagari ka Gisali, Umudugudu wa Gisali, mu Karere ka Ruhango. Izo hene zasubijwe ba nyirazo, bashimira Polisi n’izindi nzego zagize uruhare mu gutahura abakekwa bigatuma amatungo yabo agaruzwa.

Abafashwe ni Niyomugabo Joseph w’imyaka 18, Ishimwe Straton w’imyaka 19, Nshimiyumukiza Claude w’imyaka 17 na Dushimimana Maurice w’imyaka 19, ukekwaho gutwara moto yari ipakiyeho izo hene.

Ihene 6 zari zibwe ni iza Nyirangirayindimwe Fortunée na Ntakirutimana Emmanuel. Nyuma yo gusubizwa amatungo yabo bashimye Polisi n’izindi nzego zabafashije kongera kubona ihene zabo.

Nyirangirayindimwe Fortunée yagize ati“ Turashimira Polisi n’izindi nzego zagize uruhare mu gutahura abakekwaho kutwiba ihene, zigafatwa tukazisubizwa. Twari twababajwe no kuzibura, ariko turishimira ko twongeye kuzibona”.

Ntakirutimana Emmanuel na we yagize ati“ Turashimira inzego z’umutekano n’iz’ibanze ku bufatanye zagize kugira ngo abakekwa bafatwe, ihene zacu zigaruzwe kandi tuzisubizwe. Turifuza ko ubufatanye nk’ubu bukomeza kugira ngo ibyaha by’ubujura bicike burundu”.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yavuze ko ubufatanye bw’abaturage, Polisi n’inzego z’ibanze ari ingenzi mu gukumira no kurwanya ibyaha.

Yagize ati“ Turashimira abaturage n’inzego z’ibanze bagize uruhare mu gufatanya gutahura abakekwaho ibyaha. Ubu bufatanye ni ingenzi mu gukumira ibyaha no gufata ababikekwaho. Turasaba abaturage gukomeza gutangira amakuru ku gihe, kuko bifasha inzego z’umutekano gukurikirana no gukumira ibyaha vuba”.

CIP Kamanzi yongeyeho ati“ Abaturage bagomba kwirinda kugura amatungo bakeka ko yibwe, kandi abafite amakuru ku bikorwa nk’ibi bakayageza kuri Polisi cyangwa ku zindi nzego zibishinzwe“.

Abakekwa ho gukora ubu bujura bw’izi hene, bafashwe bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kinazi kugira ngo bashyikirizwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).
intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

No Comment! Be the first one.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

6068 Posts

Politiki

4314 Posts

Ubuhinzi

158 Posts

Ubukungu

1090 Posts

Imyidagaduro

88 Posts

Imikino

162 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga