Gatsibo: Abakozi bo mu kigo nderabuzima bakurikiranyweho kugurisha ifu igenewe abana
Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gatsibo, ku tariki ya 8 Nyakanga 2018 yafashe Uwanyirawe Sandrine ufite imyaka 36 na Hakizimana Aimable w’imyaka 24 bakora mu kigo nderabuzima cya Nyagihanga giherereye mu murenge wa Nyagihanga, bakurikiranyweho gutwara ifu y’ibigori ivanze n’iya Soya byari bigenewe kugaburirwa abana muri gahunda yo kuboneza imirire yabo bakajya kuyigurisha ku isoko.
Ubusanzwe Uwanyirawe yari umukozi ushinzwe imibereho myiza, naho Hakizimana akaba yari ashinzwe isuku muri icyo kigo nderabuzima cya Nyagihanga
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire, yavuze ko kugira ngo aba bakozi bafatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage ubwo basangaga mu isoko uyu mukozi ushinzwe isuku mu kigo acuruza iyo fu akavuga ko yayihawe na Uwanyirawe ngo ajye kuyimugurishiriza.
CIP Kanamugire yagize ati “Ku itariki ya 7 Nyakanga 2018 abaturage babonye Hakizimana acuruza ifu ubundi itangwa nk’inkunga igenewe abana bafite ibibazo by’imirire mibi ngo ibafashe gukura neza, bibaza aho yayikuye, nibwo guhita bahamagara Polisi.”
Yakomeje avuga ko Polisi ihageze yabajije Hakizimana aho yakuye iyo fu, ahita yemera ko yayihawe na Uwanyirawe ngo ayicuruze, ibi kandi na Uwanyirawe arabyemera akavuga ko ariwe wayivanye mu kigo nderabuzima.
Hakizimana bamusanganye ibiro bitanu by’ifu y’imvange y’ibigori na soya, kandi bivugwa ko ikiro kimwe gishobora kugaburirwa abana bagera ku 10.
Birakekwa ko haba haribwe ifu nyinshi ndetse n’ibindi biribwa bigenewe abana bafite imirire mibi, CIP Kanamugire akavuga ko iperereza rigikomeje kugira ngo hamenyekane neza ingano y’ibyibwe.
Yavuze ati:”Kugeza ubu ntituramenya neza uko ifu yibwe yose ingana, ariko hari gukorwa ubugenzuzi ngo hamenyekane uko ingana kugirango bifashe mu iperereza rigikomeje.”
CIP Kanamugire yagiriye inama abakozi bashinzwe imikurire myiza y’abana mu bigo nderabuzi kurangwa n’ubunyangamugayo mu mikorere yabo.
Kuri iyi ngingo yagize ati:”Ubundi Leta iba yashyizeho gahunda nk’iyi kugirango ifashe mu mikurire y’abana bafite ikibazo cy’imirire mibi, abantu baba bagiriwe icyizere cyo kwita kuri abo bana rero bakwiye gukoresha neza icyo cyizere baba bagiriwe, bakarangwa n’ubunyangamugayo n’indangagaciro.”
Yasoje ashimira abaturage bagize uruhare mu gutanga amakuru bariya bakozi bagafatwa, aboneraho gusaba abaturage gukomeza gutanga amakuru hagamijwe gukumira ibyaha.
Aba bakozi bombi b’ikigo nderabuzima cya Nyagihanga bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ngo rubakoreho iperereza.
Intyoza.com