• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
27/02/26
Kamonyi-Urukiko: Umukozi w’Akarere ushinzwe Amakoperative yavuzwe mu Gushimuta no Gufungisha Umuturage
27/02/26
Kamonyi: ½ cy’Abasoje Amasomo muri AFRICA FOOD SUPPLY bemerewe akazi
27/02/26
Kamonyi-Ngamba: Machine (Laptop) yabaye igitambo cya Gitifu watewe n’Abagizi ba nabiku
27/02/26
Kamonyi-Mugina: Guhabwa inguzanyo ya VUP bisaba icya 10 (1/10) mu zibanze( Gushingamo Umuheha)

Icyumweru cy’ubutabera gisize abaturage basobanukiwe ibyaha by’inzaduka n’uburyo bwo kubirwanya

Umwanditsi
March 23, 2019

Ibi byavuzwe n’umunyamabanga wa Leta ushinzwe itegeko nshinga n’andi mategeko Uwizeyimana Evode ubwo yasozaga icyumweru cy’ubutabera cya tangiye ku wa 18 kugeza 23 Werurwe 2019.

Umuhango wo gusoza iki cyumweru cy’ubutabera wabereye kuri stade Regionale Nyamirambo iherereye mu karere ka Nyarugenge kuri uyu wa 22 Werurwe 2019.

Uyu muhango wabanjirijwe n’umukino wahuje ikipe y’ubutabera n’ikipe ya ASV (Association de Sportif volontaire) yo mu mujyi wa Kigali, umukino waje kurangira ikipe ya ASV itsinze iy’ubutabera penalite 4 kuri 1 nyuma y’uko umukino wari warangiye ari ibitego bitatu kuri bitatu. Iyi kipe ikaba yahise ihabwa igikombe.

Mu ijambo rye Minisitiri Uwizeyimana, yashimiye Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi n’ibindi bigo byaba ibya leta ndetse n’iby’abikorera byateye inkunga iki gikorwa.

Yavuze ko muri iki cyumweru bazengurutse mu turere twose tugize igihugu basobanurira abaturage uko urwo rwego ruteye n’uko rukora.

Yagize ati:” Hari aho twageze dusanga abaturage urwego rw’ubutabera barwitiranya n’urw’ubucamanza kandi ubucamanza ni kimwe mu bigize urwego rw’ubutabera, ahandi ugasanga bakoraga ibyaha batazi ko aribyo ndetse binahanirwa n’amategeko. Ibyo byose rero twagerageje kubibasobanurira, bigaragara ko iki cyumweru cyatanze umusaruro.”

Minisitiri Uwizeyimana yanavuze ko muri iki cyumweru basobanuriye abaturage ibyaha by’inzaduka birimo; icuruzwa ry’abantu, ibyaha by’ikoranabuhanga, gutera abana inda, ruswa n’ibindi, babakangurira kubyirinda no kubirwanya.

Yagize ati:” Abacuruza abantu baza babizeza ibitangaza ko bazabashakira akazi keza n’amashuri meza hanze y’igihugu nyamara iyo babagejejeyo babatera imiti bakabakuramo inyama nzima nk’umutima, impyiko n’izindi bakazigurisha kubazikeneye abandi bakabakoresha imirimo y’urukozasoni. Twanababwiye ko hari ubujura bukorerwa kuri za mudasobwa na telefone n’amayeri ababukora bakoresha, byose tubakangurira kubirwanya no gutanga amakuru y’ababikora.”

Yasoje ashimira buri wese watanze umusanzu muri iki cyumweru cy’ubutabera, asaba abaturarwanda kureka ibyaha bitandukanye burundu cyangwa bagahitamo gufungwa burundu.

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5931 Posts

Politiki

4180 Posts

Ubuhinzi

151 Posts

Ubukungu

1041 Posts

Imyidagaduro

86 Posts

Imikino

155 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga