• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/05/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Bakurikiranyweho gusambanya abana b’abakobwa barimo uwigaga P5 wabyaye
15/05/25
Kamonyi-Ngamba: Inkotanyi zakuye u Rwanda mu mwijima zizana Umucyo-Visi Meya Uzziel Niyongira
15/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
15/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
15/05/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Bakurikiranyweho gusambanya abana b’abakobwa barimo uwigaga P5 wabyaye
15/05/25
Kamonyi-Ngamba: Inkotanyi zakuye u Rwanda mu mwijima zizana Umucyo-Visi Meya Uzziel Niyongira
15/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
15/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha

Ruhango: Mu rugo rw’umuturage hafatiwe kanyanga n’ibikoresho bikoreshwa mu kuyiteka

Umwanditsi
March 25, 2019

Mubikorwa byo kurwanya abakora bakanacuruza ibiyobyabwenge  n’inzoga z’inkorano zitemewe Polisi mu karere ka Ruhango  ifatanyije n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bafatiye mu rugo rwa  Ruhamya Jean Damascene w’imyaka 52 Kanyanga ndetse n’ibikoresho bakoresha mu kuyiteka.

Ruhamya Jean Damascene utuye mu murenge wa Ruhango akagari ka Bunyogombe ku makuru yatanzwe n’abaturage inzego z’umutekano zabashishe gufatira murugo rwe litiro 20 za kanyanga ndetse n’ibikoresho bitandukanye bikoreshwa mu kuyiteka.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Karekezi yavuze ko amakuru y’uko Ruhamya ateka akanacuruza kanyanga yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati” Abaturage batanze amakuru ko mu rugo rwa Ruhamya hakorerwa ibiyobyabwenge birimo kanyanga ndetse n’inzoga z’inkorano akabiranguza n’ababicuruza baturutse hirya no hino muri kariya karere”

Akomeza avuga ko Polisi mu kuhagera yasanze afite litiro 20 za kanyanga ndetse hanafatirwa ibikoresho akoresha mu kuyiteka.

CIP Karekezi yasabye abaturage gukomeza inzira yo gutangira amakuru ku gihe kuko bifasha mu gukumira ibyaha byagombaga guhungabanya umutekano.

Yagize ati” Ibiyobyabwenge bifite ingaruka zikomeye ku buzima bw’abantu, biza ku isonga ry’ibitera ibyaha bitandukanye birimo urugomo, ihohotera ndetse n’ amakimbirane yo mu muryango kuko uwabikoresheje ubwonko bwe buba bwayobye bigatuma adakora igikwiye.’’

Ibikorwa byo kurwanya ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano byanakorewe mu karere ka Huye mu murenge wa Ruhashya akagari ka Buhimba aho hafatiwe litiro 360 z’inzoga z’inkorano zitemewe, zikaba zaramenewe mu ruhame ndetse abazifatanwe bacibwa amande n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze.

Amabwiriza y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuziranenge ateganya ko umuntu wese ufatanwe inzoga z’inkorano zitemewe n’amategeko zimenerwa  mu ruhame agacibwa amande agenwa n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, mu gihe ufatanywe ibiyobyabwenge birimo urumogi, kanyanga n’ibindi akurikiranwa n’ingingo ya 263 mu gitabo giteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5797 Posts

Politiki

4048 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga