• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
14/05/25
Kamonyi-Ngamba: Inkotanyi zakuye u Rwanda mu mwijima zizana Umucyo-Visi Meya Uzziel Niyongira
14/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
14/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
14/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
14/05/25
Kamonyi-Ngamba: Inkotanyi zakuye u Rwanda mu mwijima zizana Umucyo-Visi Meya Uzziel Niyongira
14/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
14/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
14/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira

Huye: Yafatiwe muri Banki avunjisha amafaranga (Euro) y’amiganano

Umwanditsi
April 11, 2019

Kuri uyu wa 09 Mata 2019, Polisi ikorera mu karere ka Huye yafatiye mu cyuho Renzaho Jean Marie Vianney w’imyaka 26 y’amavuko ari kuvunjisha ama (Euro 450) amafaranga akoreshwa ku mugabane w’Uburayi y’amiganano.

Uyu Renzaho wafatanwe ama Euro 450 angana n’ibihumbi 459 mu manyarwanda yafatiwe mu murenge wa Ngoma ubwo yavunjishaga aya mafaranga y’amiganano muri Banki ya KCB (Kenya Commercial Bank).

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Karekezi yavuze ko uyu mugabo yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abakozi  b’iyo banki.

Yagize ati” Renzaho yagiye kuvunjisha ayo mafaranga abakozi ba banki bayashyize mu mashini basanga n’amiganano niko guhita bitabaza Polisi arafatwa.”

Akomeza avuga ko Renzaho usanzwe akora akazi ko murugo yabajijwe aho yakuye ayo mafaranga avuga ko yayakuye aho yakoraga ariko abakoresha be bavuga ko ayo mafaranga ntayo bazi.

CIP Karekezi avuga ko bahise bamushyikiriza Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri Sitasiyo ya Ngomba kugirango akurikiranwe ku cyaha akekwaho.

Yakomeje avuga ko amafaranga y’amiganano atesha agaciro ifaranga ry’igihugu agasubiza inyuma n’ubukungu asaba buri wese kugira uruhare mu kurwanya abayakora ndetse n’abayakwirakwiza.

CIP Karekezi yagiriye inama abishora mu bikorwa byo gukora amafaranga y’amiganano kubireka kuko nta na rimwe Polisi ifatanije n’izindi nzego bazahwema kubafata.

Ati” Yaba uyakora cyangwa uyakwirakwiza kimwe n’undi wese ufitanye isano nayo bose bahanwa n’amategeko. Polisi rero irakangurira abakora ibikorwa nk’ibyo kubireka kuko ubifatiwemo agerwaho n’ingaruka zikomeye”.

Yasoje yibutsa abaturage gushishoza mbere yo kwakira amafaranga bakareba niba ari mazima, igihe bagize amakenga bakihutira kwitabaza inzego z’umutekano.

Renzaho Jean Marie Vianney afashwe nyuma y’ukwezi kumwe gusa Polisi ikorera mu karere ka Ruhango ifashe uwitwa Pierre afite amadorari y’Amerika 300 y’amiganano yavunjishaga muri Banki ya Kigali (BK) ishami rya Kinazi.

Igitabo giteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo yacyo ya 269 ivuga ko umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni zirindwi (7.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni icumi (10.000.000 FRW).

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5796 Posts

Politiki

4047 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga