• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
11/05/25
Kamonyi-Ngamba: Inkotanyi zakuye u Rwanda mu mwijima zizana Umucyo-Visi Meya Uzziel Niyongira
11/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
11/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
11/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
11/05/25
Kamonyi-Ngamba: Inkotanyi zakuye u Rwanda mu mwijima zizana Umucyo-Visi Meya Uzziel Niyongira
11/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
11/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
11/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira

KORESHA URUFUNGUZO WAHAWE MU GUFUNGURA UMURYANGO UVA MU BIBAZO BIKUZUNGURUTSE

Umwanditsi
May 23, 2019

Umukozi w’Imana Rev. / Ev. Eustache Nibintije, umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika, abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “ Nibintije Evangelical Ministries” asigaye adufasha mu kugabura ijambo ry’Imana nkuko yamuhaye umuhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa n’iki. Uyu munsi yaduteguriye inyigisho yahaye umutwe ugira uti” Koresha urufunguzo wahawe mu gufungura umuryango uva mu bibazo bikuzengurutse”.

Luka 10:19

“Dore mbahaye ubutware bwo kujya mukandagira inzoka na sikoropiyo n’ Imbaraga z’ umwanzi zose, kandi nta kintu kizagira icyo kibatwara rwose.”

Ijambo ry’ Imana riboneka mu gitabo cyo gutegeka kwa kabiri tuhabona amagambo Imana yabwiye ubwoko bwayo, aho yagize iti” Ni mumara kwambuka Yorodani muzahita mwambukira mu gihugu nabasezeranije kandi dore ikintu muzahita mukora cya mbere, muzirukane abazaba bahasanzwe ni ibyabo byose Kugirango muhabe mu mahoro.

Iyo umaze gukizwa hari ahandi hantu ujyanwa mu buryo bw’ umwuka nubwo biba bitagaragara ko uba umeze nk’ abandi bataragira ayo mahirwe. Bibliya itubwira ko tuba twicaranye na Yesu mu buryo bwo mu mwuka. Muyandi magambo tuba twatangiye kwimenyereza ubuzima bwaho Yesu ari kudutegurira aho tuzaba milele na milele-Iteka n’iteka.

Aho dushobora nabwo kuhagereranya n’aho Imana yabwiraga ubwoko bwayo ahantu hatemba amata n’ ubuki ahantu tugera tugahabwa ubundi bushobozi n’ ububasha bwo guhindura ikintu cyose kituzungurutse.

Nk’abanyeshuri b’ Ijambo ry’ Imana tumenya ko, tuba dufite ubwo bushobozi n’ ububasha dukoresha mu kugira ngo tubashe kubaho dufite intsinzi kuri buri kintu cyose muri ubuzima bwacu bwa none.

Reka nkubwireko ko ufite Urufunguzo, ufite ubushobozi n’ ububasha ku babazo byose uterwa na Satani bya buri munsi, uburwayi bwacu, intambara zigiye zitandukanye ndetse ni cyo uba ushaka cyose ushobora gukoresha urwo rufunguzo ukagifungurira kikinjira maze kikakugeraho.

Yesu yaravuze ati” Mbahaye ubushobozi bwo gukandagira inzoka na sikoropiyo, kurya uburozi ntibugire icyo bugutwara, kwirukana abadayimoni bateza indwara zitandukanye ndetse n’ ibibazo mu izina rya Yesu.

Arongera ati “ Mbahaye ububasha bwose kuri Satani n’ ingabo ze. Kubera iyo mpamvu Satani yanyazwe imbaraga ze zose nkuko tubisoma mu abakolosayo 2:15

Nta mpamvu yo guhinda imishyitsi imbere ya Satani cyangwa imbere y’ ibabazo atuzanaho. Umwami wacu Yesu Kristo yamwambuye ibirwanisho kubwo gupfa kwe no kuzuka kwe.

Satani ntashobora kudutsinda usibye ko ari twe tubimwemerera, We icyo ashoboye ni ukwiyoberanya maze akadutera ariko muri ibyo bitero bye dushobora kubihagarikisha urufunguzo twahawe.

Niba wizera ijambo ry’Imana, ryizere kandi urikoreshe ndetse ukoreshe izina rya Yesu Kristo rwo rufunguzo rufungura inzugi zose kandi rukanazifunga. Numva nuzuye Upako (amavuta)

Mfasha turirimbane iyi ndirimbo ya 28 mu ndirimbo z’ Agakiza, 28.  Twarabatuwe rwose rwose Mu mwami Yesu Kristo. Twigishijwe ijambo rye rizima mu mbaraga z’ umwuka, Cyo dukomeze tujye imbere, Dutsinde ibigeragezo! Turwan’Intambara twizeye, Twihanganire byose.

Turi abasirikare benshi, twogejwe mu maraso. Umwami wacu Yesu Kristo, Ni nawe muyobozi, Ku bw’ imbaraga ze dufite, Tuzabaho no mu urupfu. Dukomeze dushyire mbere, Dushimira Ihoraho.

Kwa Yesu dufite ubutwari , dufite ubushobozi. Iyo twizeye amagambo ye, uko yayatubwiye Ku musaraba haturuka Iriba rimara inyota. Twahanywereye amazi meza, Amazi y’ ubugingo.

Mu Ijuru n’ igihugu cyuzuyemo amahoro, Mu gihe tuzakigeramo, Tuzahimbaza Yesu, Umukiza azahanagura amarira yacu yose, Tuzanezererw’ igihugu, yadusezeranije.

Amen!

allelujah ,.Hallelujah, Hallelujah

Amen!

Imana igutabare kandi ikongere umugisha mu izina rya Yesu Kristo. Amen

Ijambo muriteguriwe na 

NIBINTIJE EVANGELICAL MINISTRIES 

Email: estachenib@yahoo.com

+14128718098(WhatsApp)

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5796 Posts

Politiki

4047 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga