• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Kamonyi: FUSO yabuze feri igonga Tagisi-Hyace ( Twegerane) batandatu barakomereka

Umwanditsi
August 20, 2019

Ahagana ku i saa munani zo kuri uyu wa 20 Kanama 2019, Imodoka yo mu bwoko bwa FUSO ifite Pulaki Nomero RAC578Q yavaga Karongi yerekeza ku ruganda rwa Skol yageze i Runda imanuka imaze kurenga mu isantere y’ubucuruzi ya Ruyenzi ibura feri igonga Tagisi itwara abagenzi izi zizwi nka Twegerane ifite Pulaki RAC 608 J, abantu batandatu barimo n’umushoferi wa Fuso bahita bakomereka.

Muhawenimana Dieudonne, umukigingi w’iyi Fuso yabwiye intyoza.com ko iyi modoka yavaga Karongi aho yari yajyanye inzoga igaruye amakese 680 yari ipakiye arimo ubusa yerekeza ku ruganda rwa Skol ahazwi nko mu Nzove.

Yagushije urubavu mu muhanda ahazwi nko ku ngwa wenda kugera Kamuhanda.

Avuga ko ubwo bageraga ku Ruyenzi bakimanuka shoferi yakoze kuri Feri akayibura, ashyizemo Vitensi irayanga, abura aho ayihengeka kuko ahashobokaga ngo ni mu ruhande rw’izizamuka ariko hari imodoka nyinshi.

Yakomeje kurwana n’imodoka anyura hagati y’izizamuka n’izimanuka ageze ahazwi nko Kungwa akubitana na Tagisi Hiyasi yazamukaga arayigonga ari nako guhita igwa aho. Abagenzi batanu bari muri iyi Tagisi bahise bakomereka ndetse na Shoferi wa Fuso.

Hyace yagonzwe niyo yabaye Feri ya Fuso.

Iyi modoka yaguye igushije urubavu rw’ibumoso yahise yitambika mu gice kimwe cy’umuhanda cy’imodoka zimanuka ku zizamuka hasigara akanya gato cyane byatumye urujya n’uruza rw’imodoka ruba rwinshi uretse ko Polisi yahise ihagoboka igatabara.

Kuva ahagana ku i saa munani kugeza i saa kumi n’iminota 21 nibwo iyi Fuso yakuwe mu muhanda ndetse n’amakese yari ipakiye arimo ubusa yose yamaze gukurwamo. Abakomerekeye muri iyi mpanuka berekejwe kwa muganga.

Aha barimo bayegura.

 

Amwe mu makese yari muri iyi Fuso.

 

Bari bamaze kuyegura.

 

 

Bayeguye ariko amapine y’imbere n’umutambiko afasheho byari byatandukanye n’imodoka. Aha bayasunikaga ukwayo.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga