• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
19/04/26
Runda-Kwibuka32: Inkotanyi ni Ubuzima, tuzahora dushimira Umutima w’Urukundo n’Ubwitange-Depite Nyabyenda Damien
19/04/26
Rugalika-Kwibuka32: Dufite Umutima wuzuye Icyizere n’Imbaraga zo gukomeza kubaho-Benedata Zacharie
19/04/26
Rugalika/Kwibuka32: Imbaraga z’Ingabo zatsinze Abajenosideri ziracyahari kandi zikubye kenshi-Depite Nyabyenda Damien
19/04/26
Itangazo ry’Inyandiko Imenyesha Imikirize y’Urubanza Ahatazwi

Bugesera: Umugabo yafashwe akekwaho gucuruza imiti ya magendu

Umwanditsi
August 28, 2019

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Bugesera kuri uyu wa 25 Kanama 2019, yafashe uwitwa Nkezabera Pascal imukekaho gukora ubucuruzi bw’imiti ivura abantu, ubucuruzi yakoraga mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ubwo yafatwaga yasanganwe udukarito turimo ibinini bya Paracetamol, Amoxicillin ndetse n’imiti igabanya ubukana bw’agakoko gatera SIDA.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko kugira ngo uyu Nkezabera afatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bavugaga ko yakoreraga ubucuruzi bw’imiti ya magendu iwe mu rugo.

Yagize ati “Abaturage baduhaye amakuru ko Nkezabera iwe mu rugo acuruza imiti, twagiyeyo dusanga koko afite amakarito arimo imiti itandukanye harimo ivura Maraliya, igabanya ububabare mu mubiri ndetse n’amacupa arimo imiti y’amazi.”

CIP Twizeyimana yashimiye abaturage batanze amakuru kugira ngo uriya ukekwaho icyaha afatwe. Yakanguriye abaturage kwirinda kugurira imiti aho babonye hose ahubwo bakajya bayigurira ahantu hazwi banabifitiye uburenganzira bahawe na leta. Yavuze ko biri mu rwego rwo kwirinda ingaruka byagira ku buzima bwabo ndetse no kurwanya ibyaha.

Yagize ati “Bene ubu bucuruzi bw’imiti bunyuranyije n’amategeko ni bubi cyane bwateza ibibazo bikomeye cyane, hari abashobora gucuruza imiti yarengeje igihe, gutanga imiti itajyanye n’uburwayi bw’umuntu bikaba byateza ibibazo bikomeye birimo n’urupfu.”

Mu Rwanda, ikigo gishinzwe ibiribwa n’imiti ni rwo rwego rushinzwe kurinda umutekano n’ubuziranenge bw’imiti n’ubuvuzi, Ubucuruzi bw’imiti bukorwa n’umuntu ubifitiye ibyangombwa bitangwa na Leta.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5950 Posts

Politiki

4198 Posts

Ubuhinzi

152 Posts

Ubukungu

1049 Posts

Imyidagaduro

87 Posts

Imikino

156 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga