Kigali: Abacuruza inzoga biyemeje gufasha Polisi kurwanya impanuka zituruka k’ubusinzi
Ibi ba nyiri utubari n’amaresitora bakorera mu mujyi wa Kigali barenga 40 babyemereye mu nama yabahuje n’abayobozi muri Polisi y’u Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Nzeri 2019, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.
Ni inama yayobowe n’umumuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa DIGP Felix Namuhoranye ari kumwe n’abandi bakomiseri ba Polisi y’u Rwanda batandukanye.
DIGP Namuhoranye, ubwo yaganiraga n’aba bacurizi b’inzoga mu tubari n’amaresitora yagarutse ku ruhare rwabo mu kubungabunga umutekano wo mu muhanda mu rwego rwo kwimakaza ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro. Yababwiye ko ku isi impanuka zo mu muhanda ziza ku mwanya wa munani mu bitwara ubuzima bw’abantu.
By’umwihariko mu Rwanda buri mwaka haba impanuka zirenga ibihumbi 5000, zigahitana abarenga 700, zigakomeretsa abarenga ibihumbi 2,000. Muri uyu mwaka kuva mu kwezi kwa mbere (Mutarama) kugeza mu kwezi kwa munani (Kanama) abatwara ibinyabiziga bafashwe bagacibwa amande kubera gutwara basinze bagera ku 1179.
Ibi nibyo DIGP Namuhoranye yahereyeho asaba ba nyir’utubari n’amaresitora kubungabunga umutekano wo mu muhanda bakawugira uwabo.
Yagize ati: “Ntabwo Polisi yagera kuri buri kabari, utubyiniro, hoteli n’ahandi abantu banywera ibuza cyangwa isaba abantu kudatwara ibinyabiziga basinze. Murasabwa namwe kubigira ibyanyu mukumva ko uruhare rwanyu rwo gukangurira abakiriya babagana kudatwara basinze ko bibareba nk’abantu mubakira umunsi ku munsi.”
DIGP Namuhoranye yibukije abafite utubari ko badakwiye gukurikirana inyungu gusa ngo birengagize ubuzima bw’ababagana bushobora kujya mu kaga mu gihe batwaye ibinyabiziga basinze bakaba bakora impanuka zabahitana ubwabo cyangwa zigahitana n’abandi bakoresha umuhanda. Yanabibukije ko abana bari munsi y’imyaka 18 badahabwa ibisindisha mu tubari.
Yagize ati: “Guha inzoga abana bari munsi y’imyaka 18 ni icyaha gihanwa n’amategeko. Mbere yo guha umuntu inzoga mu gihe ushidikanya ku myaka ye, banza umusabe indangamuntu ye.”
Mu rwego rwo gukomeza kubungabunga umutekano wo mu muhanda ba nyir’utubari n’amaresitora basabwe kudakomeza guha abakiriya babo inzoga mu gihe basinze, ikindi bagashyiraho gahunda yo kujya bafasha abakiriya babo kubageza mu ngo zabo amahoro mu gihe basinze aho kubemerera gutwara ikinyabiziga basinze, basabwe no kwirinda urusaku rubangamira abandi.
Ba nyir’utubari n’amaresitora bemeranyijwe kandi ko bagomba kumanika ibyapa byerekana ko kizira gutwara ikinyabiziga wasinze, hamwe n’ibyapa byerekana ko umwana uri munsi y’imyaka 18 atemerewe kunywa ibisindisha, baniyemeje gushyiraho ndetse n’ibyapa byerekana ahantu habugenewe ho kunywera itabi.
Usibye ikibazo cy’abashoferi banywa inzoga bakarenza urugero bigateza impanuka, Polisi y’u Rwanda yanagarutse kuri tumwe mu tubari n’amaresitora usanga tunywerwamo ibiyobyabwenge. Basabwe kurwanya ibyo biyobyabwenge ndetse haba hari n’abaza kubihanywera bihishe bakajya bihutira gutanga amakuru.
Abitabiriye inama biyemeje ko inama bagiriwe ari ingirakamaro kandi ko bagiye guhita babishyira mu bikorwa cyane cyane bahereye ku byapa biburira abakiliya babo. Bavuze ko ibyapa mu cyumweru gitaha bizaba byamanitswe ndetse banavuga ko bagiye kugira ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro ubwabo barwanya impanuka zibera mu muhanda.
Niyonshuti Daddy, umwe muri aba bacuruzi bitabiriye iyi nama, yavuze ko nk’abantu bakora ubucuruzi bw’inzoga bagiye gufatanya na Polisi y’u Rwanda mu kubungabunga umutekano wo mu muhanda.
Yagize ati:”Inama mwatugiriye n’ingirakamaro, zirumvikana kandi ni ngombwa ko tuzishyira mu bikorwa kuko twese nk’abanyarwanda umutekano wo mu muhanda uratureba. Byongeye kandi twebwe tunahorana n’abo bashoferi ndetse abenshi nitwe tubagurisha izo nzoga.”
Polisi y’u Rwanda imaze igihe itangiye ubukanguramba bwo kurwanya impanuka zo mu muhanda aho muri iyi minsi yatangiye imikwabu yo kurwanya abatwara ibinyabiziga basinze.
Ufashwe atwaye ikinyabiziga yasinze atanga amande ageze ku bihumbi 150,000 frw naho uwakubaganyije cyangwa agacomokora akagabanyamuvuduko (speed governor) acibwa ibihumbi 200,000frw kandi akaba ashobora kuziyongera igihe abantu bakomeza kutumva uburemere bw’iki cyaha cyo gutwara ibinyabiziga basinze
intyoza.com