• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
05/06/26
Kamonyi-Rukoma: Depite Muzana Alice, yasabye abaturage kudahingira inda gusa, kurya
05/06/26
Kamonyi-Kwibuka32: Ibihe byo Kwibuka si ibihe byo kwiyamamaza cyangwa kwishakira icyubahiro-Zacharie Benedata/Ibuka
05/06/26
Ruhango-Bweramana: Polisi yataye muri yombi uwari wibye asaga Miliyoni na Magana arindwi (1,700,000Fr)
05/06/26
Muhanga: Abantu 9 barimo umugore batawe muri yombi bacukura, bagurisha amabuye y’agaciro bitemewe

Kamonyi: Abagabo bane bakekwaho kwiba amabuye y’agaciro bafashwe na Polisi

Umwanditsi
November 8, 2019

Polisi y’u Rwanda ihora iburira abacukura bakanacuruza amabuye y’agaciro kimwe n’abayagura mu buryo bunyuranyije n’amategeko kubireka kuko bitemewe. Si ibyo gusa kuko inagira inama abayacukura kubikora babifitiye ibyangombwa n’ibikoresho bibafasha kwirinda impanuka. Nyamara hari abarenga kuri ubu butumwa Polisi itanga bagakora ibinyuranyije n’amategeko. Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 06 Ugushyingo 2019, Polisi ikorera mu murenge wa Kayenzi mu karere ka Kamonyi ku bufatanye n’inzengo z’ibanze bafashe abagabo bane(4) bari bibye amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Koluta na Gasegereti.

Aya mabuye y’agaciro, yibwe mu kirombe cya sosiyete y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro yitwa COEMIKA (Cooperative d’Exploitation Minière de Kayenzi), aho abayibye bafatanwe ibiro 31.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro avuga ko abo bagabo ari uwitwa Ndungutse Ali Hassan w’imyaka 19, Niyokwizerwa Alphonse w’imyaka 24,  Iradukunda Jean Pierre w’imyaka 26 na Uwitonze Jean w’imyaka 36. Bagiye mu kirombe cya COEMIKA bahasanga abakozi bo muri icyo kirombe barimo bayungurura amabuye bayavangura n’ibitaka bahita bayabiba bariruka.

Yagize ati: “Nyuma yo kwiruka abakozi b’icyo kirombe barabakurikiye barabacika bafata Ndungutse, ajya kubereka aho bagenzi be bihishe bahageze basanga bafite imihoro bashaka kubatema, abo bakozi nabo bahise bihutira kubimenyesha Polisi ijya kubafata”.

CIP Twajamahoro avuga ko Polisi ikimara kubafata yabasanganye ibiro bitatu bya Gasegereti bahita bajya kubereka uwo bagurishaga ayo mabuye ariwe Niyokwizerwa Alphonse bamusangana ibiro 28 bivanze bya Koluta na Gasegereti. Aba bose uko ari bane bakaba bahise bashyikirizwa urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Kayenzi ngo bakurikiranwe ku cyaha bacyekwaho.

CIP Twajamahoro yasabye abafite ingeso yo gucukura amabuye y’abandi mu buryo bunyuranyije n’amategeko kimwe n’abayacuruza kubicikaho kuko bihanwa n’amategeko.

Yagize ati: “Si ubwa mbere Polisi itanga ubu butumwa ko gucukura, cyangwa kugurisha amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko kabone n’ubwo waba wayabonye mu murima wawe ko bihanwa n’amategeko, nicyo kimwe no kuyiba. Ababikora rero bibwira ko bihishe turabagira inama yo kubicikaho kuko ku bufatanye n’abaturage n’izindi nzego batazabura gufatwa bagashyikirizwa ubutabera”.

Yakanguriye abaturage kwirinda ibyaha no gukomeza guha Polisi amakuru ku gihe kugira ngo bikumirwe bitaraba ndetse n’ababigizemo uruhare bafatwe bashyikirizwe ubutabera.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5975 Posts

Politiki

4222 Posts

Ubuhinzi

154 Posts

Ubukungu

1057 Posts

Imyidagaduro

88 Posts

Imikino

158 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga