Kamonyi: Iyangizwa ry’ibidukikije mu bucukuzi bw’imicanga riravugwamo ukuboko kutabonwa kw’abayobozi
Abacukura umucanga mu Mudugudu wa Karehe, Akagari ka Sheri ho mu Murenge wa Rugalika barangiza ibidukikije, aho bacukura umucanga ujyanwa hirya no hino mu bwubatsi. Muri ubu bucukuzi haravugwamo ukutagira ibyangombwa, kutubahiriza amategeko n’amabwiriza agenga ubucukuzi ariko kandi hakavugwamo ukuboko kutagaragara kwa bamwe mu bayobozi.
Amakuru bamwe mu baturage bahaye intyoza.com ni ay’uko babangamiwe n’ubu bucukuzi butagira amategeko n’amabwiriza bukurikiza. Bavuga ko abakora ubu bucukuzi batagira icyo bitaho mu kurengera no kubungabunga ibidukikije.
Bamwe muri aba baturage, bahamya ko bagiye biyambaza ubuyobozi kenshi ariko bukabatera umugongo. Aha banibaza uwo bakwiyambaza ngo barenganurwe ku byabo byangijwe kuko inzego batakiye zabimye amatwi. Banibaza kandi uwo kubungabunga ibi bidukikije bitorohewe n’abashaka amafaranga muri ubu bucukuzi ariko nti bite ku kubungabunga iibidukikije by’aho bakorera ibikorwa.
Ibi kandi kuri aba baturage, bavuga ko babibonamo agasuzuguro n’akarengane, bakanavuga ko harimo bamwe mu bayobozi bihishe inyuma y’ubu bucukuzi ariko bakaba badashaka kugaragara kuko bafite uko bahabwa kubiva muri ubu bucukuzi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Sheri ku murongo wa terefone ngendanwa kuri uyu wa 25 Ugushyingo 2019 yabwiye intyoza.com ko iki kibazo kizwi, ko bagiye bagerageza kubuza abacukura ariko bakabona bakomeza ubucukuzi. Avuga ko ibi bagiye babikorera Raporo kenshi.
Alice Kayitesi, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi ubwo yaganiraga n’umunyamakuru w’intyoza.com kuri iki kibazo, yagaragaje ko atari akizi ariko ko agiye kubikurikirana. Mu butumwa yahaye umunyamakuru nyuma gato yo kuganira yagize ati” Umurenge umbwiye ko ubizi kandi bari banabahagaritse ngo ntibahagarara, hari nabo bigeze gufata bafatanyije na police. Reka natwe tubikurikirane tubihagarike. Ndasaba abakozi bazajyeyo banamenye niba bacukura bafite ibyangombwa”.
Ikibazo cya bamwe mu bayobozi bivugwa ko bafite ukuboko kurekure kenshi kutagaragara mu bucukuzi kuko bafite abo batuma, kigaragara henshi ariko bikarangira n’ababifatiwemo barekurwa byihuse kuko haba hari ababashyigikiye bahita bitambika mu kibazo. Amakuru intyoza.com ifite ni uko byinshi mu bibazo byagiye bivugwa ndetse bigakorerwa Raporo ariko imbaraga zitavugwa ntizitume abakora cyangwa abagaragara muri ibi bikorwa babihanirwa, cyane ko bamwe mu baturage bavuga ko mu Rwanda ntawe utazi ko kwigomeka ku byemezo n’amabwiriza y’ubuyobozi bihanirwa.
Uku kuboko kutabonwa muri ibi bikorwa bibangamiye ibidukikije ahanini usanga kuri mu bucukuzi bw’Imicanga, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, iyubakwa ry’inzu mu kajagari hadakurikijwe amategeko ( byose kubera ruswa) n’ibindi. Ibi bibazo kandi biherutse kugarukwaho n’umuyobozi w’umuryango ushinzwe kurwanya ruswa n’akarengane mu Rwanda( Transparency International Rwanda-TI-Rwanda), Ingabire Marie Immaculee ubwo yari muri aka karere mu itangizwa ry’ukwezi kwahariwe kurwanya ruswa n’akarengane. Kuri iyi ngingo yavuze adaca ku ruhande ko ikibazo cya ruswa, akarengane no kudaha serivise nziza abaturage muri Kamonyi giteye inkeke.
Munyaneza Theogene / intyoza.com
One Comment
Comments are closed.
Ntubice kuruhande uko kuboko kutagaragara ni ukwa Bwana BAHIZI ( Executive Secretary w`Akarere ka Kamonyi kandi ari very poweful kuburyo nawe abyigamba, hano twese turamutinya ari hejuru ya Mayor kuko ibyo ashaka ni byo bikorwa hano muri Kamonyi.Yitwaza ko afite abamushyigikiye ngo bo hejuru ngo kuba amaze imyaka irenga 10 ari Executive Secretary.Kuvuga rero ko Gitifu w`Akagari cg w`Umurenge bakwibeshya bakabijyamo ntibishoboka keretse bashaka kwirukanwa cg kwimurirwa kure.
Uyu Bahizi ni umwami, amasoko yo kugemura ibikoresho byubaka amashuri ,amarerero EDCs,gupima ubutaka (umugore we), ruswa yigitsina,……….
Twarumiwe