• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
14/05/26
Ngamba-Kwibuka32: Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi barashima ko gusaba kwabo kumviswe nyuma y’imyaka 32
14/05/26
Kamonyi-Kwibuka32: Urugaga rw’Abikorera/PSF rwiyemeje kubakira abarokotse Jenoside batishoboye, inzu 4
14/05/26
Runda: Abanyerondo 270 barimo Abagore 13 bambitswe impuzankano(Uniform)nshya, basabwa kudakangwa n’Abanyabyaha
14/05/26
Mu itangazamakuru haracyarimo icyuho ku gukora inkuru ku ngengo y’Imari- Fulgence/FOJO

Nyamasheke: Ukekwaho ibicuruzwa bitemewe ku isoko ry’u Rwanda yafashwe na Polisi

Umwanditsi
December 12, 2019

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyamasheke mu murenge wa Ruharambuga ku mugoroba wa tariki ya 09 Ukuboza 2019  yafashe uwitwa Rwarahoze Benjamin apakiye mu modoka yo mu bwoko bwa Toyota Corolla RAC 148P ibicuruzwa bitemewe mu Rwanda birimo amapaki 10 y’amavuta ahindura uruhu (mukorogo) n’amapaki 11 y’amashashi n’ibindi bicuruzwa bya magendu.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kayigi avuga ko uyu mugabo Rwarahoze ibi bicuruzwa yafashwe avuye ku birangura mu karere ka Rusizi abijyanye mu karere ka Nyamasheke, afatwa biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati: “Abaturage bahaye amakuru Polisi ko uyu mugabo asanzwe arangura ibi bicuruzwa akabitwara yitwikiriye ijoro akabigeza aho acururiza mu murenge wa Kagano nawo wo mu karere ka Nyamasheke”.

CIP Kayigi avuga ko Polisi ikorera mu murenge wa Ruharambuga ikimara guhabwa ayo makuru nibwo yaje gukora igikorwa cyo gufata uwo mugabo imufatira mu kagari ka Ntendezi muri uwo murenge mu masaha ya sakumi n’ebyiri z’umugoroba. Akaba ngo asanzwe afata ariya mavuta ahindura uruhu n’amashashi akabishyira hagati y’ibindi bicuruzwa nabyo kandi bya magendu.

Akimara gufatwa yahise ashyikirizwa urwego rw’ubugenzacyaha, RIB rukorera kuri sitasiyo ya Ruharambuga ngo akurikiranwe ndetse n’ipereza rikaba ryatangiye ngo hamenyekane aho akura ibyo bicuruzwa, ibi bicuruzwa byashyikirijwe ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu.

CIP Kayigi avuga ko amashashi n’amavuta ahindura uruhu byaciwe, bitemewe gukoreshwa mu gihugu, ko ubifatanwe ahanwa n’amategeko. Yongeraho ko ubucuruzi bwa magendu bugira ingaruka ku bukungu n’iterambere by’igihugu kuko ababukora baba bahunga imisoro.

Yagize ati: “Ni kenshi abacuruzi n’abaturage muri rusange bakangurirwa ko amashashi yangiza ibidukikije cyane cyane ubutaka kuko atabora ndetse akanangiza n’ibinyabuzima byo mu mazi. Aya mavuta ahindura uruhu azwi ku izina rya mukorogo agira ingaruka ku mubiri w’uyisiga kuko ashobora guteza indwara zitandukanye ari nayo mpamvu Leta yafashe ingamba zo guca ibyo bicuruzwa mu gihugu“.

Yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye uriya mucuruzi afatwa. Yabasabye gukomeza gufatanya na Polisi ndetse n’izindi nzego z’igihugu mu kurwanya ubucuruzi bwa magendu ndetse n’ibindi byaha.

Amategeko ahana abantu bacuruza ibintu bitemewe harimo amwe mu mategeko u Rwanda ruhuriyeho n’ibindi bihugu byo mu muryango w’ibihugu byo mu karere k’Iburasirazuba (East African Customs Management Act), itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu gihugu, itegeko rigamije kurengera umutungo bwite mu by’ubwenge, itegeko rirengera ibidukikije n’andi mategeko.

Aya mategeko ateganya ibihano bitadukanye birimo n’igifungo kigera ku myaka itanu ndetse n’ihazabu cyangwa amande atandukanye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 266 ivuga ko umuntu wese ukora, ugurisha, utanga ibintu bibujijwe birimo umuti, ibintu bihumanya, ibintu binoza cyangwa bisukura umubiri n’ibindi bikomoka ku bimera, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenzi imyaka(2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu(3.000.000Frw) ariko atarenze miliyoni eshanu(5.000.000 Frw) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5962 Posts

Politiki

4210 Posts

Ubuhinzi

152 Posts

Ubukungu

1051 Posts

Imyidagaduro

88 Posts

Imikino

158 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga