• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
13/05/25
Kamonyi-Ngamba: Inkotanyi zakuye u Rwanda mu mwijima zizana Umucyo-Visi Meya Uzziel Niyongira
13/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
13/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
13/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
13/05/25
Kamonyi-Ngamba: Inkotanyi zakuye u Rwanda mu mwijima zizana Umucyo-Visi Meya Uzziel Niyongira
13/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
13/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
13/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira

Abapolisi mu Bufaransa barakaye bajugunya amapingu hasi bamagana ababashinja irondabwoko

Umwanditsi
June 13, 2020

Mu mujyi wa Marseille n’indi mijyi yo mu Gihugu cy’u Bufaransa kuri uyu wa Kane tariki 11 Kamena 2020, Abapolisi bararakaye bajugunya hasi amapingu kubera ko bumva batutswe n’ababashinja ibikorwa by’urugomo ndetse n’irondabwoko. Bamwe mubapolisi banenze Leta yabo ko ntakigenda, bananenga abahuza ibikorwa byabo n’abyabagenzi babo bo muri Amerika.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Kamena 2020 ubwo Abapolisi bigaragambyaga, banatwaye imodoka zigenda mu rukurikirane zimanuka mu gace karimo inyubako y’ibiro bya Perezida bya Champs-Élysées rwagati mu murwa mukuru Paris, bazuva amahoni.

Aba Bapolisi, bamaganye abavuga ko hari isano hagati y’imikorere yabo n’iy’abapolisi bo mu mujyi wa Minneapolis muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ku itariki ya 25 Gicurasi 2020, abapolisi b’i Minneapolis ho muri Amerika bataye muri yombi George Floyd, Umunyamerika w’umwirabura utari witwaje intwaro, bamurambika hasi, bamushinga ivi ku ijosi igihe kirekire kugeza apfuye.

Urupfu rwa Floyd, rwateje imyigaragambyo muri Amerika no mu bice bitandukanye ku isi mu rwego rwo kwamagana irondabwoko. Abo bapolisi bigaragambya bo mu Bufaransa banarubiye kubera ko Leta yaciye uburyo bwo gufata mu ijosi ababa bakekwaho ibyaha, mu gihe babambika amapingu.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Christophe Castaner, ni we waciye ubwo buryo ku wa mbere w’iki cyumweru hari tariki 08 Kamena 2020. Hari nyuma y’aho abigaragambya mu Bufaransa bigabije imihanda bashinja Polisi yo muri icyo gihugu ko ikora irondabwoko ku bo mu moko ya banyamucye, mu buryo bumwe nkuko Polisi yo muri Amerika ishinjwa gukoresha urugomo ku bacyekwaho ibyaha b’abirabura.

Ku wa kane, umusibo ejo hashize, Minisitiri Castaner yagiranye ibiganiro n’amashyirahamwe y’abapolisi. Kandi ibyo biganiro birakomeje, mu gihe Leta ishaka uko yahosha impaka zikomeye ku irondabwoko zongeye gukaza ubushyamirane mu miryango imwe n’imwe.

Mu ntangiriro y’uku kwezi, BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko habaye ubushyamirane ubwo abigaragambyaga, batewe akanyabugabo n’imyigaragambyo y’abamagana irondabwoko muri Amerika, bibukaga Adama Traoré, Umufaransa ukomoka muri Afurika wapfiriye mu gikorwa cya polisi mu 2016 afite imyaka 24.

Polisi y’Ubufaransa kandi ishinjwa gukomeretsa bikomeye umuhungu w’imyaka 14 y’amavuko witwa Gabriel, ubwo yari afunzwe acyekwaho kugerageza kwiba moto (ipikipiki) ahitwa Bondy hafi y’i Paris mu mpera y’ukwezi gushize.

Kuri uyu wa gatandatu tariki 13 Kamena 2020, impirimbanyi zamagana irondabwoko zirateganya gukora imyigaragambyo rwagati i Paris. Polisi y’i Paris yaburiye ko amaduka n’ibindi bikorwa by’ubucuruzi muri ako gace bikwiye gufunga ndetse bagapfuka amadirishya byo kuyarinda kuko hashobora kongera kubaho ubushyamirane.

Imyigaragambyo yo kujugunya amapingu kw’abapolisi yabaye ku wa kane mu mijyi nka Paris, Lille, Rennes, Bordeaux, Toulouse no mu yindi mijyi, ndetse yanakomeje mu gitondo cy’ejo ku wa gatanu.

Imibare igaragaza iki?

Ibiro ntaramakuru AFP bisubiramo amagambo y’umupolisi Xavier Leveau ashyigikira uburyo bwaciwe bwo gufata mu ijosi ucyekwaho icyaha mu gihe bamushyiramo amapingu. Yavuze ko ari “ingenzi cyane mu gihe cyo gushyiramo amapingu“. Yashimangiye ko ntaho buhuriye n’uburyo bwakoreshejwe bukaviramo urupfu George Floyd.

Urwego rugenzura Polisi y’Ubufaransa ruvuga ko mu mwaka ushize rwakiriye ibirego bigera hafi ku 1,500 by’abarega abapolisi, kimwe cya kabiri cy’ibyo birego bikaba bijyanye n’ibikorwa by’urugomo, nkuko AFP ibitangaza.

Amapingu ya polisi yajugunywe hasi mu mujyi wa Marseille ku wa kane w’iki cyumweru.

Ikinyamakuru Le Parisien ejo ku wa gatanu cyasubiyemo amagambo y’umupolisi agira ati:” Iyi Leta nta kigenda cyayo, icyo ikeneye gusa ni abigaragambya 20,000 bigabije imihanda, ubundi Leta igahita itererana Polisi”.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5796 Posts

Politiki

4047 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga