Ubutinganyi bwakuwe mu byaha bihanwa n’amategeko muri Gabon
Inteko ishinga amategeko umutwe b’Abadepite y’Igihugu cya Gabon, yatoye yemeza ko “Ubutinganyi” bukuwe mu byaha bihanwa n’amategeko muri iki gihugu. Ni mu gihe umwaka ushize wa 2019 iki gihugu cyari cyashyize ubutinganyi mu byaha bihanwa n’amategeko ndetse ubwacyo gihanishwa igifungo cy’amezi atandatu ndetse n’ihazabu itubutse.
Ibyatowe ndetse bikemezwa n’inteko ishinga amategeko umutwe w’Abadepite nibyemezwa n’umutwe wa sena hamwe na perezida w’iki gihugu, Gabon iraba kimwe mu bihugu bicyeya byo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara ihinduye amategeko ku guhana abakora imibonano mpuzabitsina babihuje, by’umwihariko kwemerera ababukora kudahanwa n’itegeko.
Impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu nkuko BBC ibitangza zavuze ko ibi byatumye abantu bafite indi migirire mu mibonano mpuzabitsina (LGBT) bahohoterwa kurushaho ndetse bajya mu bwihisho.
Abadepite 48 batoye bemeza ko umushinga wo guhindura itegeko ryo mu 2019, mu gihe kimwe cya kabiri cy’aba bo batoye banga izo mpinduka.
Mubindi bihugu nk’u Burundi, amategeko ntiyemera gushyingira abahuje igitsina, kandi ateganya igifungo gishobora kugera ku myaka ibiri ku bakora ubutinganyi. Mu Rwanda ntabwo amategeko ahana ubutinganyi ariko ntabwo anemera gushyingira ab’igitsina kimwe.
Amategeko ya Gabon na yo arakomeza kudashyingira abahuje igitsina, ibintu muri iki gihugu bikomeza gufatwa na benshi nka kirazira.
Umwe mu badepite wari ushyigikiye ko iri tegeko ridahindurwa yavuze ko bagenzi be batoye bemera izo mpinduka bahubanganyije imico n’imigenzo by’igihugu.
Munyaneza Theogene / intyoza.com