• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
30/12/25
Kamonyi-Ngamba: Machine (Laptop) yabaye igitambo cya Gitifu watewe n’Abagizi ba nabiku
30/12/25
Kamonyi-Mugina: Guhabwa inguzanyo ya VUP bisaba icya 10 (1/10) mu zibanze( Gushingamo Umuheha)
30/12/25
Kamonyi: Ubuyobozi bw’Akarere n’Abafatanyabikorwa biyemeje kunoza imikoranire
30/12/25
Umuyobozi wa Polisi, IGP, CG Felix Namuhoranye ntiyumva uburyo Akarere gatwara imodoka yahembwe Umurenge

Kaminuza ya Kibungo-INATEK yafunzwe burundu

Umwanditsi
June 30, 2020

Mu itangazo Minisiteri y’Uburezi yashyize hanze kuri uyu wa 30 Kamena 2020, rivuga ko ishuri rikuru ry’ubuhinzi, Ikoranabuhanga n’Uburezi rya Kibungo-INATEK rifunzwe burundu guhera kuri uyu wa 01 Nyakanga 2020.

Muri iyi baruwa yashyizwe kuri Twitter ya RBA, Minisiteri y’Uburezi nyuma yo gutangaza ko imiryango y’iyi Kaminuza ifunzwe burundu, yahaye ubuyobozi bwa kaminuza igihe kitarenze ku itariki ya 15 Nyakanga 2020(ibyumweru 2) kuba bwamaze gusobanurira abanyeshuri ndetse n’abakozi iby’iki cyemezo kandi bukabaha ibigenwa n’amategeko.

Kubijyanye n’abanyeshuri bigaga muri iyi Kaminuza, Minisiteri y’Uburezi yasabye ubuyobozi bwa INATEK guha aba banyeshuri inyandiko cyangwa se ibyangombwa bibafasha kujya kwiga ahandi hari amashami ajyanye n’ibyo bigaga.

Muri iyi baruwa, Minisiteri y’Uburezi itangaza ko ifungwa rya INATEK ritewe n’ibibazo bituruka ku kutabasha gutanga Uburezi bufite ireme, byanagiye biba intandaro y’uruhuri rw’ibindi bibazo. Ni icyemezo kije nyuma y’amagenzura ndetse n’inama zagiye zihuza ubuyobozi bwa Kaminuza na Minisiteri y’Uburezi n’ibigo biyishamikiyeho nka HEC ariko ntibitange umusaruro bitanga.
intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5929 Posts

Politiki

4178 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1040 Posts

Imyidagaduro

86 Posts

Imikino

155 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga