• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
26/08/26
Kamonyi-Kamuhanda: Site y’Inganda yitezweho kugaragaza Isura nziza y’Amarembo y’Akarere yatangiye gutunganywa
26/08/26
Kamonyi/CNF: Abagore barishimira uruhare rwabo mu gukura bagenzi babo mu murongo w’Ubukene
26/08/26
Kamonyi-Bwirabo: Ruhurura yashyiraga ubuzima bw’abaturage mu kaga irimo kubakwa
26/08/26
Kamonyi-Nyamiyaga: Umusore w’imyaka 21 y’amavuko yasanzwe amanitse mu giti cya Avoka

Abakinnyi babiri bakinira Machester City basanzwemo Covid19

Umwanditsi
September 7, 2020

Ikipe ya Manchester City ubu yashyize mu kato aba bakinnyi, ibintu bishobora guhungabanya imyiteguro y’umutoza Pep Guardiola muri shampiyona nshya ya 2020/2021 yitegura gutangira. Abo bakinnyi ni; Riyad Mahrez na Aymeric Laporte.

Nyuma y’icyiciro cya kabiri giheruka kwipimisha muri shampiyona y’icyiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru mu bwongereza, hagapimwa buri mukinnyi n’umukozi wese, nyuma yo kwakira ibisubizo byagaragaje ko aba bombi banduye Covid19.

Ubu bagomba gushyirwa mu kato k’ibyumweru bibiri bakurikije amabwiriza ya leta y’Ubwongereza.
Man City yatangaje aya makuru ibinyujije mu itangazo ryayo yanditse igira iti: “Manchester City FC iremeza ko Riyad Mahrez na Aymeric Laporte banduye Covid-19.

Aba bakinnyi bombi bakaba bari mu kato k’ibyumweru bibiri bakurije amabwiriza ya Premier League na Leta y’Ubwongereza ku bijyanye na Quarantine . Gusa muri aba bose nta n’umwe ugaragaza ibimenyetso bya virusi”.

Ikipe ya Man City iritegura gutangira shampiyona y’icyiciro cya mbere kuri uyu wa gatandatu ikina na Aston Villa, ariko ikaba yarahawe ikiruhuko cy’icyumweru cy’inyongera ugereranije n’andi makipe kubera ko yagaragaye mu cyiciro cya nyuma cy’irushanwa rya Champions League i Lisbonne.

Mu gihe Laporte na Mahrez bamara mu kato ibyumweru bibiri bashobora kugaruka mu gihe cy’umukino na Aston Villa ku ya 21 Nzeri. Icyakora, hakaba impungenge zijyanye no kwitwara neza mu mikino kuri Pep Guardiola kuri aba bombi kuko ubu bazaba bari kure ya bagenzi babo mu minsi 14.

Source: Footballcritic.com

Inkuru yanditswe na Venuste Habineza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

6019 Posts

Politiki

4265 Posts

Ubuhinzi

155 Posts

Ubukungu

1073 Posts

Imyidagaduro

88 Posts

Imikino

162 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga